Queen Cha yarahiye kutazongera kuvuga umukunzi we mu itangazamakuru

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Mutarama 2020 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Queen Cha umwe mu bahanzikazi bakomeye mu muziki w’u Rwanda by’umwahariko ubarizwa mu nzu ya The Mane, yahishuye ko afite umukunzi ariko adateze kuzongera kumuvuga mu itangazamakuru.

Queen Cha wamenyekanye mu rukundo na Dj Cox, yamereye IGIHE ko afite umukunzi mushya ariko yirinda kumuvugaho byinshi cyane ko ari icyemezo yafashe cyo kutazongera kuvuga umukunzi we mu itangazamakuru.

Ati ”Ntabwo twamuvuga, ibintu by’umukunzi sinzi, nta zina rye navuga. Igihe nikigera nzabivugaho, inkuru z’urukundo nazibayemo ndabizi, ni ibitesha umutwe gusa nta kindi. Urukundo rwanjye ni ikintu nubaha cyane.”

Queen Cha muri iyi minsi afite indirimbo nshya yise “Question” yiganjemo amagambo y’urukundo, igaruka ku bantu babiri bakundana buri umwe abaza umukunzi we uko yumva urukundo rwabo ruzamuka.

Uyu muhanzikazi uhamya ko umwaka wa 2019 wamugendekeye neza, yemeje ko mu mwaka wa 2020 afite ibikorwa byinshi azawukoramo byiganjemo gusohora indirimbo nshya n’ibitaramo.

Queen wari waravuze ko muri 2019 azamurika album ye ya mbere yahamije ko ku bwe yiteguye kuba yayimurika mu gihe ubuyobozi bwa The Mane bwaba bubihaye umugisha.

Nyuma y’iyi ndirimbo ye nshya “Question” Queen Cha yemeje ko n’izindi ziri mu nzira ku buryo abafana be batazategereza igihe kirekire.

Reba ikiganiro twagiranye na Queen Cha

Reba indirimbo “Question” ya Queen Cha

Queen Cha yarahiye kutazongera kuvuga umukunzi we mu itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza