Queen Cha na Bruce Melodie bashyize hanze amashusho ya ‘Twongere’ bafatiye i Musanze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Nyakanga 2019 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’urukundo yise ‘Twongere’ yahuriyemo na Bruce Melodie, yafatiwe mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru.

Amashusho y’iyi ndirimbo yagiye hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Queen Cha aganira na IGIHE yavuze ko iyi ndirimbo yanditswe muri Gashyantare ariko ko we na Bruce Melodie bifashishije na Danny Vumbi.

Ati “Ni indirimbo y’urukundo. Yakozwe muri Gashyantare 2019, yanditswe na njye na Bruce Melodie dufatanyije na Danny Vumbi.”

Yavuze ko irimo ubutumwa bwo kongera urukundo hagati y’abantu babiri bakundana, umwe akongera uko yahaga umwanya mugenzi we, uko yamwitagaho n’ibindi.

Ati “Ni ukongera urukundo, ni ukongera gukundana kurushaho, ni ukongera guhana umwanya kurushaho kuko indirimbo iravuga ngo iyo nza kuba ibihe nari gufata isegonda nkarigira rinini rikangana n’umwaka, ni ha handi usanga ukunda umuntu cyane ku buryo ukeneye kongera igihe umarana nawe.”

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe i Musanze na Mariva, naho amajwi yayo akorwa na Bob Pro muri The Sounds.

Queen Cha yavuze ko kugira ngo bajye gukorera amashusho y’iyi ndirimbo i Musanze byaturutse ku kuba urebera inyungu ze, Bad Rama, ariwe waharambagije kuko yari yabonye ari heza bikarangira ariho bakoreye.

Queen Cha ubu abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane Music Label iyobowe na Bad Rama, aho ahuriyemo n’abandi bahanzi barimo Marina, Jay Polly na Safi Madiba.

Bruce Melodie na Queen Cha bakoranye indirimbo irimo ubutumwa bwo kongera urukundo hagati y'abakundana
Ni ubwa mbere aba bahanzi bahuriye mu ndirimbo ari babiri gusa
Queen Cha abarizwa muri The Mane ya Bad Rama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza