00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Queen Cha agiye gusohora indirimbo aherutse gufatira amashusho i Dubai

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Kanama 2021 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Queen Cha arateganya gushyira hanze indirimbo yise ‘Feel Me’ aherutse gufatira amashusho i Dubai, aho yanakoreye ibitaramo yatumiwemo n’abacuruzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Queen Cha yerekeje i Dubai mu mpera z’ukwezi gushize avayo uku kwezi kuri gutangira, iminsi mike yamaze muri uyu mujyi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yamubereye nk’umwana utera ibuye rimwe akica inyoni ebyiri.

Ati “Hari abacuruzi bafite ihuriro rya Afurika y’Iburasirazuba bari bantumiye mu mujyi wa Dubai kuko bari bafiteyo inama ariko banakeneye umuntu ubataramira, nk’umuhanzi, rero urumva ko ntari kuviramo aho.”

Uyu muhanzikazi wari uherutse gusezera muri The Mane Music, kuri ubu yabwiye IGIHE ko ari kwikorana kandi ntacyo bizahungabanya ku muziki we.

Ati “Njye ndi kwikorana umuziki, ndi umuhanzi wigenga, sindabona abo twakorana, na mbere nakoraga umuziki, narikoranaga kandi ntabwo byigeze binanira. Ni byo nta wakwanga kuba yagira uwo bafatanya ariko mu gihe ataraboneka ni byiza ko nirwanaho.”

Iyi ndirimbo nshya ya Queen Cha avuga ko izasohoka mu minsi iri imbere, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa n’abagize ikipe ya Big Team.

Queen Cha yari amaze iminsi mu mujyi wa Dubai aho yakoreye amashusho y'iyi ndirimbo
Uyu muhanzikazi yari amaze igihe acecetse
Queen Cha avuga ko igitekerezo cyo gukorera indirimbo i Dubai yakigize ubwo yari yatumiwe mu bitaramo byo gususurutsa abacuruzi bari bafite inama muri uyu mujyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .