Professor Jay yapfushije umubyeyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Nzeri 2018 saa 03:37
Yasuwe :
0 0

Umuraperi ubifatanya no kuba umudepite muri Tanzania, Professor Jay ari mu bihe bikomeye byo kubura umubyeyi we witabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nzeri 2018.

Se wa Professor Jay ubusanzwe witwa Joseph Haule yitabye Imana azize uburwayi, yaguye mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Kizito aho yari amaze amasaha make agiye kwivuriza.

Professor Jay ni umuraperi akaba amaze n’imyaka itatu yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko nk’umudepite uhagarariye agace ka w’agace ka Mikumi ko mu Ntara ya Morogoro, ari na ko yavukiyemo.

Yabwiye Bongo5 ko umubyeyi we yari amaze igihe afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso. Bwari uburwayi agendana, ndetse ngo yakoraga imirimo yose uko bisanzwe ku buryo nta watekerezaga ko urupfu rwamwahuranya nta n’umunsi amaze mu bitaro.

Mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa Gatanu ubwo yari yitwaye mu modoka yageze mu nzira uburwayi buramugaruka biyo ajyanwa mu bitaro ari naho byaje gutangarizwa ko yitabye Imana.

Professor Jay yabuze umubyeyi we mu gihe we yari mu Mujyi wa Dodoma mu kazi, yahise asubira iwabo kwegerana n’umuryango kugira ngo bahite bategura ibyerekeye guherekeza uyu musaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza