00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Nicolas yimukiye muri studio nshya iyobowe na Muyoboke Alex

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Kanama 2021 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Producer Nicolas yamaze gusinya amasezerano y’imikoranire mu Ishusho studio, aho agiye kujya atunganya indirimbo z’abahanzi bayigana mu buryo buhoraho.

Producer Nicolas azwi nk’umwe mu batunganya indirimbo mu Rwanda bakomeye kandi bamaze iminsi muri aka kazi.

Mu ndirimbo zizwi yakoze harimo nka Amaso ku maso ya The Ben, Akaramata ya Meddy, Si beza na Ndacyagukunda za Tom Close, Ndi nk’inkuba ya Riderman n’izindi.

Producer Mucyo Nicolas ahawe aka kazi nyuma y’iminsi mike Muyoboke Alex agizwe umuyobozi wa Ishusho Ltd.

Ku wa Kane tariki 15 Nyakanga 2021, ni bwo Muyoboke Alex yasinye amasezerano yo kuyobora Ishusho Ltd, inzu yashinzwe na Karangwa Martin.

Yaba amasezerano ya Muyoboke n’aya Producer Nicolas ntiyatangajwe igihe azamara.

Muyoboke Alex yabwiye IGIHE ko Producer Nicolas ari umwe mu bahanga bakora indirimbo neza mu buryo bw’amajwi bityo ngo bamwizeyeho gukora ibihangano bikomeye.

Ati “Ngira ngo abantu baramuzi, ni umwe mu bahanga mu gukora no gutunganya indirimbo. Turibaza ko nidufatanya tuzakora ibintu bikomeye.”

Ishusho Ltd yihariye mu gufata amafoto, amajwi n’amashusho y’ibyamamare, gukora filime mbarankuru, gutegura no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi n’ibindi bigiye gushyirwa mu maboko ya Muyoboke Alex. Ikorera iruhande rwa Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali.

Producer Nicolas afite impamyabushobozi mu muziki yakuye muri Capetown Audio college aho yize imyaka ibiri muri Afurika y’Epfo.

Producer Nicolas ubwo yari ari gusinya amasezerano
Producer Nicolas yishimiye amasezerano yasinye nubwo hatatangajwe igihe azamara
Producer Nicolas yamurikiwe studio igezweho agiye kujya akoreramo
Producer Nicolas ntiyatinze mu mayira, yahise atangira akazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .