00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Li John wari uri gukora album ya Jay Polly yavuze urwibutso yamusigiye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Producer Iradukunda Jean Aimé umaze kumenyekana nka Li John ukorera muri StoryKast Record, yatangaje byinshi azahora yibukira ku muraperi Tuyishime Joshua wamamamaye nka Jay Polly.

Li John yavuze ko yahuriye na Jay Polly muri Uno Music yahoze akoreramo na Made Beats.

Yakomeje yemeza ko kuva ubwa mbere bahura yamugiriye icyizere batangira gukorana indirimbo zitandukanye z’uyu muhanzi wari icyamamare mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Li John, yemeje ko Jay Polly yari umuntu ufite impano idasanzwe mu muziki.

Yagize ati “Yangiriye icyizere aranamfasha. Urwibutso mfite kuri Jay Polly ni rwinshi. Iyo twasohokaga twakoze nijoro, yarambwiraga ngo amatara yo muri Kigali ni amafaranga. Hariya hantu hose tugomba kuhakura amafaranga. Gukora no kwizera byose birashoboka. Yari wa muntu ufite impano itangaje. Ntabwo yajyaga aza muri studio yanditse. Ntabwo yagombaga kwishakishamo iyo yandika. Iyo yazaga afite igitekerezo byabaga bihagije. Iminota 30 yabaga ihagije kuri we.”

Yatangaje ko hari igihe bigeze kurarana muri studio, mu gitondo undi akamubyutsa amubwira ko bagomba gukora, icyo gihe ni nabwo bwa nyuma uyu muhanzi aheruka muri studio kuko yahise afungwa.

Ati “Bwa nyuma aza muri studio twarakoze ku manywa tunararamo. Mu gitondo arazinduka ambyutsa. Yari afite umurava. Indirimbo twakoze ni nayo twari tugiye gushyira hanze. Twari twapanze ibintu byose indirimbo igomba gufatirwa amashusho aza guhita afungwa.”

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo uyu muhanzi yari ari gukora yitwa ‘Menya abawe’. Yavuze ko indirimbo 10 yari afite muri studio agiye kuganira n’umuryango we zikajya hanze.

Izi ndirimbo ziganjemo ubuzima busanzwe, ibirori ndetse akaba yari ari gukora ikoze mu njyana ya Drill.

Li John yakoze indirimbo za Jay Polly zitndukanye zirimo iyitwa ’‘Nyirizina’’, ’‘Bipapare’’ na ’‘Inshuti nyazo".

Li John afite indirimbo 10 Jay Polly yasize bakoranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .