00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Holybeat uherutse gukora ubukwe n’umunya-Israel, yahishuye uko umutingito wamwiciye ukwa buki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Gicurasi 2021 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Producer Hollybeat uherutse gusezerana imbere y’Imana n’umukobwa ukomoka muri Israel witwa Annette Antoinette Tahan, yahishuye ko umutingito umaze iminsi wibasiye Akarere ka Rubavu watumye atajya mu kwa buki nk’uko yari yabiteganyije.

Ibi Producer Holybeat yabibwiye IGIHE ubwo twamusuraga mu rugo rushya ari kubanamo n’umugore we bashakanye nyuma y’imyaka ibiri bakundana.

Holybeat yavuze ko ukwa buki kwe kwasubitswe n’imitingito yibasiye Akarere ka Rubavu, yagize ati “Nari nateganyije kujya i Rubavu, kubera imitingito ntabwo twabaye tukigiyeyo.”

Usibye kuba atarabashije kujya mu kwa buki, Holybeat ashima Imana yamubaye hafi mu bihe by’ubukwe bwe.

Holybeat yaboneyeho umwanya wo kunyomoza ibyavugwaga ko yaba yarakunze Annette Antoinette Tahan amukurikiranyeho amafaranga n’ubwenegihugu bwa Israel.

Ati “Njye nashakaga urukundo, ikimenyimenyi iyo mba nshaka ubwenegihugu ubu nakabaye naragiye, ariko ndi hano kandi sinteganya no kuva mu Rwanda.”

Uyu musore yavuze ko yamenyanye n’uwo bashyingiranywe ubwo yari mu rugendo mu Rwanda nka mukerarugendo.

Nyuma y’amezi atatu bari kumwe mu ngendo zo gutembera u Rwanda, ubwo bari bageze mu karere ka Rubavu, Holybeat nibwo yatinyutse abwira umugore we ko amukunda.

Uko iminsi yicumaga ni ko buhiraga urukundo rwabo, uyu mukobwa ukomoka muri Israel yakundaga gukorera mu Rwanda urugendo rwo gusura umukunzi we.

Kuri ubu Annette Antoinette Tahan aba mu Rwanda kubera umukunzi we.

Holybeat asanzwe ari umu Producer muri The Mane Music, Studio ya Bad Rama.

Nyuma yo kurushinga, Holybeat yahishuye ko imitingito yari mu karere ka Rubavu yatumye atabasha kujya mu kwa buki
Holybeat yahakanye amakuru y'uko ashobora kuba yarashatse umunya-Israel amukeneyeho Visa cyangwa amafaranga
Holybeat yakoze ubukwe n'uyu munya-Israel bari bamaze imyaka irenga ibiri bakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .