00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Hollybeat yakoze ubukwe n’inkumi yo muri Israel (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Producer Hollybeat yasezeranye imbere y’Imana n’inkumi ikomoka muri Israel yitwa Annette Antoinette Tahan mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021.

Ibirori byo gusezeranira imbere y’Imana byabereye muri Regina Pacis i Remera, mu gihe gusezerana imbere y’amategeko byabaye tariki 12 Gicurasi 2021 mu Murenge wa Remera.

Avuga ku kuba agiye kujya muri Israel, Hollybeat yabwiye IGIHE ko ntaho yenda kujya kandi niyo yagenda ngo ntabwo yaba azaherayo.

Ati “Nibyo umugore wanjye ni Umunya-Israel, gusa sinzajya guturayo, wenda birashoboka ko najyayo ariko ngataha!”

Agaruka ku rukundo rwe n’Umunya-Israel, Annet Kahan, Hollybeat yavuze ko bamenyanye umugore we yaje gutembera mu Rwanda.

Ati “Twamenyanye yaje mu Rwanda mu bukerarugendo. Hari inshuti yanjye y’umunyamahanga twahuye bari kumwe turaganira birangira dutangiye guhuza bikomeye.”

Hollybeat avuga ko ikintu cya mbere cyamukuruye akifuza gukundana na Annet ari uko ari umunyabwenge kandi akaba amugira inama kenshi.

Basezeraniye muri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera
Hollybeat ubwo yitegerezaga umufasha we mu Kiliziya. Aha yamukuragaho agatimba
Bahawe icyangombwa cy'uko basezeranye imbere y'Imana
Bazivamo Christophe yatashye ubukwe bwa Hollybeat
Bafatanye udufoto tw'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .