00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prime Mazimpaka yandikiye ibaruwa J. Cole ashaka kumwereka ko mu Rwanda hari Abaraperi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Mazimpaka Prime uri mu bafite impano ihambaye uririmba cyane mu Cyongereza, yashyize hanze indirimbo iri mu buryo bw’amajwi n’amashusho yasubiyemo akomoye ku y’umuraperi Jermaine Lamarr Cole wamamaye nka J. Cole yitwa ‘Middle child’.

Iyi ndirimbo ya Mazimpaka yayifashe nk’ibaruwa J. Cole uri mu Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League [BAL], aho ari umwe mu bakinnyi ba Patriots cyane ko asanzwe yaramwihebeye mu buryo bukomeye kubera umuziki we, ndetse aranayimutura.

Mazimpaka ari umufana wa J. Cole komeye, amufatiraho urugero. Iyi ndirimbo yamutuye yayihaye izina rya “Middle Child Freestyle [Letter To J. Cole]”.

Ati “Nafashe beat [ingoma] y’indirimbo ye yitwa ‘Middle child’ iri mu zamamaye cyane nshyiramo imirongo yanjye. Nabikoze mu kumuha icyubahiro kubera ko ari hano. Ndamukunda ndetse ndi umufana we ukomeye kandi ntekereza ko iyi ndirimbo izamugeraho.”

Akomeza avuga ko yashakaga kumwereka ko no mu Rwanda hari umusingi wa Hip Hop, umuco w’iyi njyana ukaba uhari kandi bakaba bawishimira; ku buryo nimugeraho ari cyo kintu ayitezeho ko azahita abona.

Amajwi y’iyi ndirimbo yafashwe na Blaze Beat cyane ko beat yayo yo yari isanzwe ihari mu gihe ibindi bikorwa byo kuyungurura amajwi neza no kuyatunganya byakozwe na Kina Beat amashusho akorwa na El Kojo.

Mazimpaka Prime afite imyaka 26. Ni umwe mu banyempano bahambaye ndetse yihariye ku kuba mu kurapa kwe akoresha amagambo yiganjemo icyongereza akurikiranya mu buryo bunyura benshi.

Avuga ko umuziki n’ubwo atavuga ko umaze kumugeza ku rwego ruhambaye nibura yize kaminuza kubera gukora Hip Hop.

Indirimbo Prime amaze gukora kugeza ubu agiye kuzibara byamutwara igihe, iyo ubimubajije agusubiza ko ‘nawe atazi umubare’. Uyu musore yakuze akunda kuririmba mu Cyongereza ariko n’Ikinyarwanda ajya akiririmbamo rimwe na rimwe.

Reba indirimbo Mazimpaka yatuye J. Cole

Umva indirimbo ya nyayo ya J. Cole yakuwemo beat y’iyo Mazimpaka yamuhaye

J. Cole wambaye nimero 15 ni umwe mu bakinnyi bari gukinira Patriots BBC muri BAL
Umuraperi Prime Mazimpaka ni umwe mu banyempano bakomeye muri Hip Hop

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .