00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini yibarutse nyuma y’amezi ane arushinze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Nemeye Platini [Platini P] wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys, yibarutse imfura ye na Ingabire Olivia barushinze muri Werurwe.

Umwe mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yibarutse umuhungu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Ati “Yibarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Yabyaye umwana w’umuhungu ndetse we na mama we bameze neza.”

Platini ntabwo yigeze yifuza kugira icyo avuga kuri iyi nkuru, gusa yari yabyutse yandika kuri ‘status’ ye ya WhatsApp amagambo agira ati “Imana yanjye, irahambaye”.

Tariki 27 Werurwe 2021, nibwo Platini n’umugore we Ingabire Olivia basezeranye kubana akaramata mu birori byabereye kuri Landmark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Byabaye nyuma y’aho tariki 20 Werurwe 2021, Platini yari yasabye akanakwa Ingabire Olivia. Hari hashize ibyumweru bibiri basezeranye imbere y’amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, tariki 6 Werurwe 2021.

Kuva ubukwe bwabo bwatangira kuvugwa mu mpera za Gashyantare 2021, nta byinshi uyu muhanzi yigeze ashaka gutangaza kuri uyu mukobwa barushinze.

Platini yigeze gutangaza ko yamenyanye na Ingabire Olivia bagiye mu bukwe mu 2019.

Reba ‘Aba ex’, indirimbo uyu muhanzi aheruka gushyira hanze afatanyije na Ben Adolphe

Platini n'umugore we bibarutse umuhungu
Platini n'umugore ubwo barushingaga akanyamuneza kari kose
Platini n'umugore bibaritse nyuma y'amezi ane barushinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .