00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini yerekeje muri Nigeria ari kumwe n’abarimo Element

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Ugushyingo 2021 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Nemeye Platini [Platini P] yakoreye urugendo rw’akazi muri Nigeria, aho yagiye kwitabira itangwa ry’ibihembo bya All Africa Music Awards [AFRIMA] ahatanyemo, azanaririmbamo.

Uyu muhanzi yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021. Yajyanye n’abarimo Producer Element n’ababyinnyi bane.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Dj Brianne arabasangayo kuko aragenda ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu. Aba bose bajyanye bazamufasha mu kuzagaragara neza ku rubyiniro.

Platini P na Meddy nibo bahanzi b’Abanyarwanda bonyine bari ku rutonde rurerure rw’abahatanira ibihembo bya AFRIMA.

Platini umaze igihe gito atangiye urugendo rwo gukora umuziki wenyine nyuma yo kuva mu itsinda Dream Boyz, kuri ubu arahatana mu cyiciro cya ‘Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’.

Indirimbo ‘Atansiyo’ y’uyu muhanzi iri guhangana n’izindi nka ‘Fada’ ya Soolking, ‘Ngayi’ ya Borgia na Jack Inga, ‘Running to You’ ya Chike na Simi, ‘Regarde Moi’ ya Ferre Gola, ‘Lie’ ya Kizz Daniel, ‘Au Mariage de ma Gon’ ya Locko, ‘Monalisa’ ya Lojay and Sarz, ‘Ndoto’ ya Majoos na Koffi Olomide ndetse na ‘Good Girl’ ya Salatiel na Rutshelle Guillaume.

Meddy we ahatanye mu cyiciro cya ‘Best East Africa Male Artist’ ahuriyemo n’abandi barimo n’Abanya-Kenya Bensoul, Nviiri The Storyteller na Sauti Sol; Abanya-Tanzania, Darassa, Diamond Platnumz na Harmonize ndetse na Eddy wo muri Uganda na Lij Mic wo muri Ethiopie.

Ibihembo bya AFRIMA bizatangwa ku wa 21 Ugushyingo i Lagos. Platini azava muri ibi birori yekereza mu iserukiramuco rya Eco Fest rizabera muri Sierra Leone ku wa 26 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2021.

Ibihembo bya AFRIMA byatangiye gutangwa mu Ukuboza 2014. Bitangwa mu birori biba buri mwaka, hashimirwa abahanzi bakoze ibikorwa by’icyitegererezo, abanyempano n’abandi bakora ibikorwa bigamije guteza imbere umuco wa Afurika.

Platini yaherekejwe n'abarimo producer Element

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .