00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini yerekeje muri Nigeria

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 4 Ukwakira 2021 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Nemeye Platini yasubiye muri Nigeria aho agiye kurangiza ibiganiro byo kuzaririmba mu birori byo gutanga ibihembo ku bahanzi bakoze neza ku mugabane wa Afurika, ‘AFRIMA’ bizaba mu Ugushyingo 2021.

Uretse kurangiza ibi biganiro, byitezwe ko azava muri Nigeria amenyekanishije n’indirimbo ye nshya ‘Shumuleta’.

Byitezwe ko Platini azakora ibiganiro ku ma radio na televiziyo zinyuranye zo muri Nigeria.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021, Platini yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe yerekeza muri Nigeria.

Uyu muhanzi asubiye muri Nigeria nyuma y’iminsi mike cyane avuyeyo gusinya amasezerano na Sosiyete imufasha mu bya muzika ‘One Percent Managers’.

Byitezwe ko Platini azaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA biteganyijwe ku wa 19-21 Ugushyingo 2021.

Ni ibihembo ariko kandi uyu muhanzi ahatanira mu cyiciro cya ‘Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’ aho indirimbo ye ‘Atansiyo’ ihanganye na Fada ya Sooking, Ngayi ya Borgia ft. Jack Inga, Running to You ya Chike ft. Simi, Regarde Moi ya Ferre Gola, Lie ya Kizz Daniel, Au Mariage de ma Gon ya Locko, Monalisa ya Lojay and Sarz, Ndoto ya Majoos ft. Koffi Olomide na Good Girl ya Salatiel ft. Rutshelle Guillaume.

Ubwo Platini yari yerekeje muri Nigeria
Uretse kumenyekanisha indirimbo ye nshya, Platini agiye kujya kurangiza ibiganiro biganisha ku kuzaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA ari guhatanira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .