00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini yatangiye kuzenguruka mu bitangazamakuru byo muri Nigeria, amenyekanisha indirimbo ye nshya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukwakira 2021 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Nemeye Platini uherutse guhaguruka mu Rwanda yerekeje muri Nigeria aho yari ajyanywe na gahunda zirimo no kumenyekanisha indirimbo ye nshya ‘Shumuleta’, yatangiye guhabwa ikaze mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu.

Urugendo rwe yarutangiriye kuri radio yitwa ‘Inspiration fm’,kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukwakira 2021.

Muri gahunda za Platini, avuga ko hari ibitangazamakuru byinshi azagiriraho ibiganiro, mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki we muri iki gihugu afitemo abo bakorana.

Mu kiganiro na IGIHE ubwo yari avuye kuri iyi radio, platini yagize ati “Ubu natangiye kuzenguruka ibitangazamakuru bya hano, gahunda y’uburyo nzagenda nitabira ibiganiro ifitwe n’abo dukorana, nibo babishinzwe.”

Ibi byose Platini atangiye kubigeraho nyuma yo gusinyana amasezerano na sosiyete yo muri Nigeria isigaye ireberera inyungu ze yitwa ‘One Percent International’.

Uretse kumenyekanisha indirimbo ye nshya, hari n’andi makuru avuga ko mu byajyanye Platini muri Nigeria harimo kurangiza ibiganiro bimuganisha kuzaririmba mu birori byo guhemba abahanzi bitwaye neza ku mugabane wa Afurika ‘AFRIMA’.

Platini na we ni umwe mu bahatanira ibi bihembo aho ari mu cyiciro cya ‘Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’, indirimbo ye ‘Atansiyo’ ikaba ihatanye n’izindi nka; Fada ya Sooking, Ngayi ya Borgia ft. Jack Inga na Running to You ya Chike ft. Simi.

Hari kandi Regarde Moi ya Ferre Gola, Lie ya Kizz Daniel, Au Mariage de ma Gon ya Locko, Monalisa ya Lojay and Sarz, Ndoto ya Majoos ft. Koffi Olomide na Good Girl ya Salatiel ft. Rutshelle Guillaume.

Platini muri studio za Inspiration FM, radio yo muri Nigeria
Platini yatangiye kumenyekanisha ibihangano bye muri Nigeria
Platini n'itsinda ry'abamufasha
Nyuma y'ikiganiro Platini yakoreye kuri Inspiration FM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .