00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini yasuye icyicaro cya AFRIMA

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Nemeye Platini uri gukorera urugendo rw’akazi muri Nigeria, ku wa Kane, tariki 7 Ukwakira 2021 yasuye icyicaro cya Sosiyete itegura ibihembo bya AFRIMA ari no guhatanira.

Muri uru ruzinduko Platini yagiriye ku cyicaro cya AFRIMA, IGIHE yamenye amakuru ko ari naho habereye inama yari igamije kurangiza ibiganiro by’uko uyu muhanzi azaririmba mu birori byo gutanga ibi bihembo.

Mu kiganiro kigufi twagiranye na Platini, yavuze ko yagize amahirwe yo gusura icyicaro cya AFRIMA ndetse ahamya ko hari ibiganiro byabayeho hagati ye n’ubuyobozi, icyakora yanga kugira icyo abitangazaho.

Yagize ati "Ibyavuye mu biganiro kuri njye ni ibanga, ntekereza ko ubuyobozi bwa AFRIMA aribwo bushobora kuzagira ibyo butangaza.’’

Uretse gusura iki cyicaro, Platini akomeje gusura na radio zitandukanye zo muri Nigeria mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano bye.

Tariki ya 7 Ukwakira 2021, wari umunsi wa gatatu w’urugendo ari gukorera mu bitangazamakuru bitandukanye, aho agenda amenyekanisha indirimo ye nshya "Shumuleta".

Platini amaze gusura radio zirimo Kiss FM Lagos, Max FM, City FM na Inspiration FM.

Ibi byose Platini atangiye kubigeraho nyuma yo gusinyana amasezerano na sosiyete yo muri Nigeria isigaye ireberera inyungu ze yitwa ‘One Percent International’.

All Africa Music Awards [AFRIMA] ni ibihembo byatangiye gutangwa mu Ukuboza kwa 2014. Bitangwa mu birori biba buri mwaka, hashimirwa abahanzi bakoze ibikorwa by’icyitegererezo, abanyempano n’abandi bakora ibikorwa bigamije guteza imbere umuco wa Afurika.

Platini yasuye icyicaro cya AFRIMA
Platini n'abamufasha mu bya muzika bagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bwa AFRIMA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .