Platini yasabye anakwa umukunzi we

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Werurwe 2021 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys, kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Werurwe 2021, yasabye anakwa umukunzi we Ingabire Olivia bitegura kurushinga mu cyumweru kimwe kiri imbere.

Ni umuhango wagizwe ibanga kimwe n’indi ijyanye n’ubukwe bw’uyu muhanzi kuko itavuzwe mu itangazamakuru nk’uko bigenda ku bindi byamamare.

Platini yasabye akanakwa umukunzi we, nyuma y’ibyumweru bibiri basezeranye imbere y’amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, tariki 6 Werurwe 2021.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Platini yabwiye IGIHE ko ari mu myiteguro y’ubukwe buteganyijwe tariki 27 Werurwe 2021.

Kuva ubukwe bwabo bwatangira kuvugwa mu mpera za Gashyantare 2021, nta byinshi uyu muhanzi yigeze ashaka gutangaza kuri uyu mukobwa bagiye kurushinga, icyakora yavuze ko atari umuntu uba mu ruganda rw’imyidagaduro.

Nyuma yo gutandukana na Ingabire Diane bakundanye imyaka ine, bagashyira akadomo ku rugendo rwabo mu 2017, ntabwo Platini yongeye kugaragaza umukunzi we.

Umuhanzi Platini ubwo yageraga ahabereye umuhango wo gusaba no gukwa
Umufasha wa Platini ubwo yagezwaga aho yari ategererejwe n'umugabo we
Platini yambika impeta umukunzi we Ingabire Olivia
Platini n'umufasha we nyuma yo gusezerana mu mategeko mu minsi ishize
Ishimwe Clement yari yaherekeje Platini mu murenge ubwo yajyaga gusezerana imbere y'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .