00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini yaririmbye muri AFRIMA

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ugushyingo 2021 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Platini na Meddy bahataniraga ibihembo bya AFRIMA, batahiye aho mu birori byabereye i Lagos muri Nigeria kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2021.

Indirimbo ’Atansiyo’ ya Platini yahatanaga mu cyiciro cya ‘Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’ yatsinzwe na ‘Ndoto’ ya Majoos afatanyije na Koffi Olomide, mu gihe Meddy wari mu cyiciro cya Best Male East Africa Artist cyatahanywe na Eddy Kenzo.

Platini yataramiye mu birori bya AFRIMA afatanyije n’itsinda ry’ababyinnyi basanzwe bakorana yajyanye muri Nigeria.

Ni igitaramo ariko kandi uyu muhanzi yari ashyigikiwemo na ‘One Percent International’ imufasha mu muziki. Mu bandi bari bamuteye ingabo mu bitugu ni Isimbi Alliance uzwi nka Alliah muri Sinema.

Uretse aba ariko mu cyumba cyabereyemo iki gitaramo hari umunyamakuru Lucky Nzeyimana wa RBA na Producer Element bose baherutse kuva mu Rwanda bagiye gushyigikira Platini.

Mu itangwa ry’ibi bihembo ariko kandi Umunya-Kenya Shanah Manjeru yanditse amateka y’umuhanzi ukiri muto wabashije kwegukana igihembo muri AFRIMA.

Shanah Manjeru w’imyaka 13 yegukanye igihembo cya ‘Best African Female Artiste in Inspirational Music’.

Muri ibi bihembo, Koffi Olomide witegura gutaramira mu Rwanda yashimiwemo nk’umuhanzi w’umunyabigwi ku mugabane wa Afurika.

Kanda hano urebe urutonde rw’abegukanye ibihembo

Platini ntabwo yabashije kwegukana igihembo yahataniraga
Platini yari yaserukanye ibendera ry'u Rwanda mu birori bya AFRIMA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .