00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Platini ashobora kuva i Lagos akoranye indirimbo n’itsinda Calema

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Ugushyingo 2021 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Nemeye Platini wahuye n’umwe mu bahanzi bagize itsinda ya Calema yijeje abakunzi b’umuziki we ko agiye gukora ibishoboka byose akava i Lagos akoranye indirimbo n’aba bahanzi bari mu bakunzwe ku Isi.

Binyuze mu mashusho uyu muhanzi yifashe ubwo yari ahuye na António Mendes Ferreira umwe mu bagize itsinda rya Calema, yagize ati “Bantu banjye bo mu Rwanda murabizi, uyu ni Calema!”

Mu ijwi rya António yavuze ko yishimiye kwitabira ibirori byo guhemba abahanzi bahataniraga ibihembo bya Afrima bigiye gutangirwa muri Nigeria.

Nyuma yo gusohora aya mashusho Platini yabajijwe niba hari umushinga afitanye n’aba basore baturuka muri Portugal ariko bakorera umuziki wabo muri São Tomé and Príncipe.

Asubiza iki kibazo, Platini yagize ati “Buri wese yakwifuza nk’ibyo ariko bigira inzira bicamo, ndaza kugerageza ibishoboka kuko hari gahunda nyinshi dufitanye, ntekereza ko tuganiriramo.”

Calema ni itsinda ry’abavandimwe António Mendes Ferreira na Fradique Mendes Ferreira rikunzwe cyane muri Portugal aho bakomoka no muri São Tomé and Príncipe aho bakorera umuziki.

Iri tsinda ryarushijeho kuba ikimenyabose mu minsi ishize ubwo Christiano Ronaldo yifataga amashusho ari mu myitozo ngororamubiri yumva indirimbo yabo.

Iri tsinda ry’abavandimwe babiri bamaze imyaka icumi mu muziki, bakaba barakunzwe mu ndirimbo nka Te amo, A Nossa Vez, Abraços, Amar 24/24 n’izindi nyinshi.

Platini uzaririmba mu birori byo gushyikiriza abahanzi ibihembo bya Afrima, aherutse kwerekeza muri Nigeria ari kumwe n’itsinda ry’ababyinnyi be ndetse na Producer Element.

Platini umaze igihe gito atangiye urugendo rwo gukora umuziki wenyine nyuma yo kuva mu itsinda Dream Boyz, kuri ubu arahatana mu cyiciro cya ‘Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’.

Ibihembo bya AFRIMA bizatangwa ku wa 21 Ugushyingo i Lagos. Platini azava muri ibi birori yekereza mu iserukiramuco rya Eco Fest rizabera muri Sierra Leone ku wa 26 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2021.

Platini yahuye n'abagize itsinda rya Calema banashobora gukorana indirimbo
Calema ni itsinda ry’abavandimwe António Mendes Ferreira na Fradique Mendes Ferreira rikunzwe cyane muri Portugal aho bakomoka no muri São Tomé and Príncipe aho bakorera umuziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .