Pitchou Kamala yateye amatsiko Abanyarwanda kuri filime yakoze ku buringanire

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 11 Kamena 2018 saa 02:19
Yasuwe :
0 0

Kabagambe Pitchou Kamala, umunyarwanda uba mu Budage agiye kumurika filime ikozwe mu buryo bwo gusetsa ariko inakubiyemo inyigisho zitandukanye ku buringanire n’uko bwagira uruhare mu kubaka umuryango bugizwemo uruhare na bose.

Iyi filime yiswe ‘Shaddy Commitment’ yerekanwe bwa mbere mu ncamake ku bantu bake mu gikorwa cyabereye ku Kimihurura muri Rwanda Arts Initiative. Byari nk’uburyo bwo gutera amatsiko Abanyarwanda kuziitabira umuhango wo kuyereka bose, utegerejwe ku itariki 27 Nyakanga 2018 kuri Lemigo Hotel.

Ni umushinga uhuriwemo n’abakinnyi ba filime bakomeye mu gihugu barimo Kirenga Saphine, Kamanzi Didier, Mushambo Glodie, Sapna Keza kase, Mazimpaka Kennedy, Mukakamanzi Beatha, Rosine Bazongere, Nkota Eugene, Kalinda isaie. Yvette Umutoniwase n’abandi.

Iyi filime yagaragarijwemo uburyo butandukanye bwo guhohoterana bishingiye ku kutumva neza uburiganire ariko hibanzwe ku buryo byarwanywamo binyuze mu guhuza imbaraga kwa bose. Umukino wayo uteguye mu buryo bwo gusetsa bya gihanga birangira bisize inyigisho mu bayikurikiye.

Pitchou Kamala wakoze iyi filime abinyujije mu nzu yise ‘Ordinary Studios’ yabwiye IGIHE ko yavuze ko yifuza kugira uruhare mu gufatanya n’abandi bakataje mu guteza imbere umwuga wa sinema mu Rwanda yifashishije ubushobozi yungukiye mu masomo amaze igihe afata mu bijyanye no gukora filime.

Yagize ati “Iyi filime ni uburyo bwo kugaragaza uburinganire mu buryo busekeje, ntekereza ko buzatuma abantu bagira ubushake bwo kuyireba. Irimo amashyengo yasetsa, murabizi ko mu buzima tugira ibibazo byo guhangana na byo ariko n’ubundi hari ubwo tubiseka, nashakaga gusetsa no mu byo abantu bavugaho bikomeye […] Ariko ntabwo bikozwe mu buryo bwo gusetsa birengere cyane cyane ko twashakaga no gutambutsa inyigisho. Ni ‘soft comedy.’”

“Shaddy Commitment” igaragaza inkuru y’umugabo wari warokamwe n’ingeso yo gukubita umugore we buri uko atashye ariko nyuma akaza kumukeneraho ubufasha bwo kumufasha kuramira ikigo akoramo. Uyu mugabo yinjira mu irushanwa ryo kuririmba kugira ngo abashe gusimbura umuyobozi we mu kigo aba akoramo.

Abitabiriye iki gikorwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye ku wayikoze n’abayikinnyemo. Abakinnyi b’imena bazagaragara muri filime “Shaddy Commitment” bakomoje ku buryo byari byifashe mu ikorwa ryayo.

Bibanze ku gushimira Kamala wabayoboye muri uwo mushinga baboneyemo itandukaniro ry’imikoranire hagati y’abakinnyi n’ababayobora mu mikinire ya filime.

Kalinda Isaie yagize ati “Ku mushinga uwo ari wo wose ngenda ngira akantu nsigaranaho, kuri uyu hari umwihariko ku wawuyoboye. Ni umwe mu bayobora imikinire nahuye na bo bafite umwihariko. Aguha umwanya wawe wowe ugakora ibikurimo, akaguha icyizere, akumva ko ibyo uri bumuhe ubifite atari bugushyireho igitutu ngo umuhe ibyo udafite.”

Kirenga Saphine umaze kwamamara mu zindi filime zirimo ‘City Maid’ y’uruhererekane, yamwunganiye agira ati “Nanjye sinjya kure cyane, uwateguye iyi filime ni umwe mu bo nigiyeho byinshi kuko agutera imbaraga agatuma ushyira umuhate wose mu gukora utikoresheje ndetse ahubwo ugasigara wibaza ngo ni iki ntamuhaye ngomba kumuha mu mikinire bikarushaho kugenda neza.”

Rosine Bazongere yashimangiye ibyavuzwe na bagenzi be yemeza ko ku ruhande rwe yahisemo kwinjira mu bakinnyi b’iyi filime akurikiye umwanya yashakagamo ujyanye n’uko abasha gukina nk’umukobwa w’umunyembaraga akanyurwa n’uburyo uwayiyoboye atagiye atoranya abantu ngo bakine ku myanya badashoboye.

Kabagambe Pitchou Kamala uba mu Budage yazanye amaboko mashya mu kuzamura uruganda rwa sinema mu Rwanda

Iyi filime ni iya mbere kuri Pitchou Kamala umaze igihe kirekire yiga ibijyanye no kuzitunganya i Burayi. Yavuze ko yagiye akora imishinga myinshi imupfubana kubera imigendekere mibi yayo ariko nyuma yo kubyiga agendeye ku gukosora ibitaragenze neza bikamukoza isoni, ahamya ko yishimiye gufatanya n’abandi banyarwanda guteza imbere umwuga wa sinema yifashishije ubumenyi avanye mu mahanga.

Uyu mugabo uvaga acishishije make ndetse akumvikanisha ko nubwo azi byinshi yabigezeho nyuma yo kunanirwa kenshi, yatangiye kugerageza umushinga w’iyi filime mu 2009 ariko ntibyamuhira kuwugeraho bitewe n’ubushobozi atari yakagira buhagije mu gutunganya filime ariko ubu akaba yizeye ko izanogera bose bitewe n’uburyo bwa gihanga ikozwemo.

Abakinnyi ba filime Kamanzi Didier na Kirenga Saphine
Abakinnyi ba filime Mushambo Glodie, Umutoniwase Yvette na Rosine Bazongere ni bamwe mu bakinnye muri iyi
Abitabiriye igikorwa cyo kwerekana agace gato k'iyi filime baboneyeho umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye abayikinnye
Iyi filime ikozwe mu buryo bwa 'Soft Comedy' ivuga ku buringanire bw'umugore n'umugabo
Mushambo Glodie uri mu bakoranye na Pitchou Kamala ku mushinga w'iyi filime ashimangira ko yanyuzwe n'uburyo umushinga wari uteguye
Pitchou Kamala yateye amatsiko Abanyarwanda kuri filime yakoze ku buringanire
Sapna Keza Kase, umwe mu bana bamaze kugaragara muri filime zitandukanye zizwi mu Rwanda ari no muri iyi
'Shaddy Commitment' izanagaragaramo Mzee Nkota Eugene na Kalinda Isaie

Amafoto: Muhizi Serge

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza