Pilote Esther Mbabazi witegura ubukwe yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Kanama 2017 saa 09:30
Yasuwe :
1 0

Mbabazi Esther wabaye umugore wa mbere utwara indege mu Rwanda yakorewe ibirori bya Bridal Shower mu gihe habura iminsi mike ngo ubukwe bwe na Olivier Habiyaremye butahe.

Mbabazi Esther w’imyaka 28 ni umuvandimwe wa Nyampinga Kwizera Peace Ndaruhutse. Ni mwene David Ndaruhutse washinze Itorero rya Eglise Vivante mu Rwanda no mu Burundi. Avuka mu muryango ugizwe n’abantu basenga cyane, mu bana batanu avukana na bo, ni umwe muri babiri bize ibyo gutwara indege n’ubumenyi mu by’isanzure.

Uyu mukobwa ufite amateka yihariye mu byo gutwara indege mu Rwanda, iminsi arayibarira ku ntoki mu gihe yitegura kurushingana n’umuhanzi wo mu itsinda Beauty For Ashes rikora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Kanama 2017, Miss Kwizera Peace yashyize kuri Instagram amafoto y’uko ibirori bya Bridal Shower ya mukuru we byagenze ayaherekeza amagambo ‘ashimangira uburyo atewe ishema n’umuvandimwe we ugiye gusezera ubukumi akaba umugore’.

Yagize ati “Rwari urugendo rwiza rw’ubuzima kugira umuvandimwe nkawe. Wakoze byose mu buryo bukwiye. Ni wowe gisobanuro cy’umugisha, ndagukunda kurusha byose kandi nkwifurije ibyiza byose mu rugendo rushya.”

Esther Mbabazi yari amaze imyaka itatu akundana n’umucuranzi Olivier Habiyaremye[unazwi nka Olivier Rule] wo mu itsinda Beauty For Ashes. Aba bombi bari mu myiteguro y’ubukwe, bazarushinga ku itariki ya 16 Nzeri 2017 ndetse bamaze kubiteguza inshuti n’abavandimwe.

Esther ari hafi gusezera ubukumi akaba umugore

Mu Ugushyingo 2016 Habiyaremye yambitse Mbabazi Esther impeta y’urukundo[fiançailles] ndetse bemeranyije ko bagomba kuzakomezanya urugendo bakabana nk’umugabo n’umugore mu gihe basigaje ku Isi.

Habiyaremye Olivier asigaye yandika ku mbuga nkoranyambaga ubudasiba agaragaza ko ‘umukobwa yahisemo amunyuze kandi ari mwiza kurusha abandi bose’. Nyuma yo kwambika impeta Esther Mbabazi, yanditse kuri Instagram agira ati “Iyi myaka itatu ishize rwari urugendo rushimishije kuri twembi dukundana. Ndambiwe kuba mu rugo njyenyine, ndambiwe kwa guhora duhamagarana umwanya muremure n’ibindi.”

Yongeyeho ati “Queenesta7[Esther Mbabazi] ndagukunda kandi ndashaka kugukunda byisumbuyeho, kuva hano kugera ku kwezi […] Mu buryo bweruye mvuye ku isoko.”

Mbabazi ugira akazi kamusaba gukorera mu kirere na we hari igihe acishamo akandika ashimangira ko ‘aryohewe n’urukundo rwe na Olivier’. Hari amakuru avuga ko ubukwe bwabo buzabera mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu[ari naho Olivier Kavutse uririmba muri Beauty For Ashes yasezeraniye] hanyuma bakajya mu kwezi kwa buki mu mahanga.

Umuryango wa Esther Mbabazi ukorana bya hafi n’abahanzi bo muri Beauty For Ashes, bitabira ibitaramo iri tsinda ritegura ndetse by’umwihariko Miss Kwizera Peace yari umwe mu bakobwa b’inkoramutima bafashije Kavutse Olivier mu gutegura ubukwe.

Integuza y'ubukwe bwa Mbabazi Esther n'umukunzi we
Ibyishimo ni byose kuri Mbabazi na Rule Olivier bitegura kurushinga
Mbabazi Esther amaze igihe yambitswe impeta y'urukundo
Iminsi barayibara uko bwije n'uko bucyeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza