Iyi filime igiye gutangira kujya hanze, igaragaramo abakinnyi b’ibyamamare basanzwe barubatse amazina muri sinema.
Mu bakinnyi bazagaragara muri filime ‘Komisiyoneri’ harimo nka; Ngabo Leo (Njuga) wamenyekanye muri Seburikoko, Ndimbati uzwi muri Papa Sava,Phil Peter nyirizina, n’abandi benshi.
Nubwo iyi filime izajya ica kuri Phil Peter Tv, aganira na IGIHE uyu musore uzwi cyane mu itangazamakuru yabwiye IGIHE ko atari iye gusa ahubwo afite ikipe bafatanyije.
Phil Peter yagize ati “Ni filime izajya itambuka kuri shene yanjye ya YouTube, ariko si ukuvuga ko ari iyanjye. Nyihuriyemo n’abantu benshi gusa ni nziza nibaza ko abakunzi ba sinema nyarwanda bazayikunda.”
Uyu musore yavuze ko iyi filime ari igitekerezo yagiranye n’inshuti ze bakagishyira mu bikorwa mu rwego rwo gushyigikira iterambere rya sinema nyarwanda.
Ati “Sinema nyarwanda iri gutera imbere, buri wese yakwishimira urwego igezeho. Natwe rero tuje kugira itafari ryacu dushyiraho.”
‘Komisiyoneri’ ni filime y’uruhererekane izatangira gusohoka mu minsi mike iri imbere nkuko Phil Peter yabitangaje.
Amashusho y’iyi filime yamaze gutunganywa ku buryo mu gihe icyo ari cyo cyose yatangira kujya hanze.
Reba agace gato k’iyi filime


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!