Perezida wa Estonia yasuye inzu y’imideli ya Inzuki Designs

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 17 Ugushyingo 2017 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Umukuru w’Igihugu cya Estonia, Kersti Kaljulaid yasuye inzu y’imideli ya Inzuki Designs iri za mbere zikomeye mu Rwanda.

Perezida Kersti Kaljulaid yageze i Kigali avuye muri Ethiopia kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Ku mugoroba wo kuwa Kane yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame.

Mbere yo gusubira iwabo muri Estonia, Perezida Kersti Kaljulaid yatambagiye Umujyi wa Kigali ndetse asura bamwe mu bikorera. By’umwihariko yanasuye ba rwiyemezamirimo bakora ibijyanye na Made in Rwanda.

Inzuki Designs, ni kimwe mu bikorwa Perezida wa Estonia yasuye ndetse ubuyobozi bwayo bwagaragaje ko bwanyuzwe no kumwakira. Mu butumwa bwashyizwe kuri Instagram, Inzuki Designs banditse ngo “Byari icyubahiro gikomeye kwakira Perezida wa Estonia Kersti Kaljulaid wadusuye muri iki gitondo ubwo yazengurikaga Kigali.

Inzuki Designs, bibanda cyane ku mideli igezweho, ibikomo n’indi mitako yambarwa ahanini n’abagore. Bazwiho umwihariko w’imitako yambarwa mu ijosi ikorwa mu birere n’ibindi bikoresho biboneka cyane muri Afurika. Iyi nzu kandi izwi no mu bijyanye no gutaka aho abantu bakorera, n’ibijyanye n’ibikoresho byo mu nzu byiganjemo umwimerere gakondo.

Teta Isibo washinze Inzuki Designs hamwe na Perezida wa Estonia

Kersti Kaljulaid wasuye Inzuki Designs, yatangiye kuyobora Estonia ku wa 10 Ukwakira 2016 ndetse ni bwo bwa mbere agiriye uruzinduko muri Afurika.

Imwe mu mideli n’imitako igaragaza ubuhanga bwa Inzuki Designs


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza