Kwamamaza

Perezida Kagame yashimiye umunyabugeni wamushushanyije

Yanditswe kuya 6-08-2016 saa 12:28' na Munyengabe Murungi Sabin


Umunyabugeni w’umunyempano, Girihirwe Fabrice yashushanyije Perezida Paul Kagame amushimira uruhare rukomeye yagize mu guha rugari urubyiruko mu iterambere ry’igihugu.

Girihirirwe w’imyaka 20 y’amavuko yatangariwe na benshi mu babonye igihangano cye ndetse hashize iminsi abakoresha urubuga rwa Twitter na Facebook bahererekanya inkuru y’uko ‘hari umunyempano washushanyije Perezida Kagame wifuza ko bahura’.

Umukuru w’Igihugu amaze kubona igihangano cya Girihirwe, yamwandikiye kuri Twitter amubwira amushimira. Byabaye ikimenyetso cy’uko uyu munyabugeni yakabije inzozi yari amaranye igihe.

Muri Gashyantare 2016, Girihirwe yari yatangarije IGIHE ko mu nzozi afite yifuzaga kuzashushanya Perezida Paul Kagame ndetse na Barack Obama [mbere y’uko ava ku butegetsi].

Girihirwe yashushanyije Perezida Kagame, yabikoze ashaka kumugenera impano amushimira

Girihirwe, ni umushushanyi wabyize muri Ecole d’Arts de Nyundo mu Karere ka Rubavu ari naho ku ivuko. Ni imfura mu muryango w’abana batatu, umuhererezi wabo na we yatangiye kugaragaza ko yifitemo impano yo gushushanya.

Girihirwe afite ubuhanga bukomeye mu gushushanya

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved