00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paul Rudd yatowe nk’umugabo w’igikundiro gihebuje wa 2021

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Ugushyingo 2021 saa 05:51
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Paul Stephen Rudd, wamenyekanye nka Paul Rudd, yatangajwe nk’umugabo w’igikundiro gihebuje w’umwaka wa 2021 watowe n’Ikinyamakuru “People”.

Uyu mugabo w’imyaka 52 yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo "Clueless", "Friends", "Ant-Man" n’izindi.

Ni umwe mu bakinnyi ba filime bagira igikundiro mu ngeri zose cyane cyane byagera ku b’igitsinagore bikaba akarusho.

Rudd yatoranyijwe na People Magazine nk’umugabo w’igikundiro kurusha abandi, binyuze mu kiganiro cy’urwenya cya “The Late Show with Stephen Colbert’’ cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ugushyingo 2021.

Nyuma yo kwegukana uyu mwanya, yabwiye People ko yifuza kuzasangira n’abandi bagenzi be nabo bagiye bawuhabwa.

Ati “Ndizera ko nzatumirwa mu misangiro ya nimugoroba irimo abandi bagabo begukanye umwanya w’abagabo b’igikundiro kurusha abandi nka Michael B. Jordan, Brad Pitt na George Clooney.”

Rudd yahawe iri zina ryo kuba umugabo w’igikundo w’umwaka, nyuma ya Idris Elba mu 2018, John Legend mu 2019 na Michael B. Jordan waherukaga mu 2020.

Nyuma yo guhabwa uyu mwanya, yavuze ko yifuza guhura na bagenzi be bamubanjirije bagasangira
Paul Rudd yamenyekanye muri filime zitandukanye
Paul Rudd yatowe nk’umugabo w’igikundiro gihebuje mu 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .