Patient Bizimana ntagishaka kuvuga ku bye n’umukobwa wa Apôtre Masasu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Mata 2018 saa 12:20
Yasuwe :
0 0

Patient Bizimana aheruka gukundana akabibwira inshuti ze ubwo yari ku ntebe y’ishuri mu yisumbuye, ubu abakobwa bose bivugwa ko azakuramo umugore yabihakanye.

Iminsi 26 irashize Munyaribanje Léonard [se wa Patient Bizimana] asabye umuhungu we mu ruhame ko ‘akwiye gushaka umugore’. Ibi byabaye nk’igitutu kuri uyu muhanzi ndetse hatangira kuvugwa amazina y’abakobwa ashobora kuzavanamo uwo bazabana ariko we bose akabahakana.

Umukobwa washyizwe mu majwi cyane ni Deborah Uwamahoro Masasu [wa Apôtre Joshua Masasu]. Ibyabo byakajije umurego ku munsi w’abakundana biturutse ku butumwa bandikiranye buhishura ko umwe yashatse kwishimana n’undi bizamo kidobya.

Mu gitaramo Easter Celebration, Patient yakoreye kuri Stade Amahoro tariki ya 1 Mata 2018 umubyeyi we yamuhaye inka anamusaba ko yashinga urugo. Icyo gihe yagize ati “Umwaka ushize mu gitaramo cyawe cyabereye muri Kigali Convention Center naguhaye inka, ubu iri konsa. Ngiye kuguha indi ariko ndashaka ko uyibyaza umusaruro, tuzajya tuza tuvuga ko tugiye mu rugo rwa Patient. Ndifuza ko uyu mwaka wa 2018 ugira urugo rwawe.’’

Nubwo Patient Bizimana yemereye se ko azuzuza iby’umubyeyi we yamusabye, kugeza ubu nta mukunzi afite ndetse nta gihe kizwi avuga ko ubukwe buzatahira gusa yemereye KT Idols ko ‘agomba kubahiriza ibyo yasabwe na se’.

Yagize ati “Mu by’ukuri ni uko ntashobora gukora ubukwe kubera igitutu […] Gusa ijambo ry’umubyeyi rifite igisobanuro gikomeye cyane kuri njyewe. Ngomba kubyubaha, bizaba, ndabyifuza, bizaba. Turabyizera ko bizaba, ibyo ari byo byose Imana ntiyatuma nsuzugura Papa.”

Yavuze ko nta mukobwa afite bakundana ariko agashimangira iby’ubukwe bwe ati “Ikintu kimwe navuga ni uko nzarongora ngakora ubukwe nkabatumira, icya ngombwa ni uko bizaba kandi bikaba mu mucyo.”

Nta mukobwa uzwi Patient Bizimana yigeze yemera ko akundana na we gusa mu bihe bitandukanye byagiye bivugwa ko akundana na Gaby Kamanzi ariko yabibazwa akabyitarutsa, nyuma havuzwe Miss Kundwa Doriane na we aramuhakana.

Deborah Masasu umaze iminsi avugwaho gukundana na Patient Bizimana

Muri iyi minsi hashyushye inkuru y’urukundo rwe na Deborah Masasu gusa we ntagishaka kumuvugaho. Yabajijwe aho ibi bituruka maze asubiza agira ati “Simbizi, n’ibya Doriane sinzi aho byavuye, Gaby Kamanzi dukorana umurimo w’Imana, ni umuvandimwe muri kristo, dukorera mu itorero rimwe, dufite umubyeyi umwe, naho ibindi byo sinzi icyo nabivugaho.”

Ku rukundo rukekwa hagati ye na Deborah Masasu, Patient Bizimana yanze kugira icyo arusobanuraho ati “Ntacyo nabivugaho!”, abajijwe niba koko hari akanunu k’urukundo kigeze kuvuga hagati yabo nabwo aratsemba ati “Ntacyo nabivugaho!”

Yavuze ko aheruka gukundana n’umukobwa ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, nyuma y’aho ntiyongeye kujya mu by’urukundo ndetse kugeza ubu ngo aracyari wenyine.

Ubwo se wa Patient Bizimana yamusabaga ko agira bwangu agashaka umugore
Gaby Kamanzi na Patient na bo bari bamaze igihe kirekire bavugwa mu rukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza