00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pastor P ari gukorana n’abahanzi b’i Musanze, Umujyi agezemo bwa mbere

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Kanama 2021 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Producer Pastor P uri mu bakomeye bakora indirimbo z’abahanzi mu Rwanda, muri iyi minsi yatembereye bwa mbere mu karere ka Musanze aho yanaboneyeho umwanya wo gukorana n’abanyempano baho.

Mu kiganiro na IGIHE, Pastor P yavuze ko yari yatembereye mu Majyaruguru mu rwego rwo kwiga dore ko kuva yabaho yari atarakandagiza ikirenge mu Karere ka Musanze.

Ati “Ni ubwa mbere ngeze ino aha, najyaga mpumva ariko ntarahatemberera. Nahaje ndi kwiga ibintu bishya mu muziki kuko umuntu aba yiga buri munsi, ariko nasanze nari naracikanywe, ni ahantu heza cyane.”

Pastor P yavuze ko agomba kuva muri aka Karere ko mu Ntara y’Amajyaruguru akoranye n’abahanzi baho.

Ku ikubitiro Pastor P yahise akorana indirimbo n’umuhanzikazi witwa Clemy Umuhire wahagurukiye kuzamura izina rye mu muziki w’u Rwanda.

Umuhire uri gukorerwa indirimbo na Pastor P, yari aherutse gusohora iyitwa ‘Daima’ na ‘Uburyohe’ yakoranye na Fireman.

Pastor P avuga ko gukorana n’abahanzi bo hanze ya Kigali ari amahirwe ku muziki w’u Rwanda kuko hashobora kugaragara impano zitandukanye zituruka mu bice byose by’igihugu.

Ndanga Bugingo Patrick [Pastor P] ni umwe mu batunganya indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda bamaze igihe kandi bazwiho ubuhanga bukomeye. Ikiganza cye cyabaye icy’umugisha kuko indirimbo nyinshi yakirambitseho zabaye ikimenyabose kubera uburyohe zihariye.

Niba wumva indirimbo zirimo “Adi Top” ya Meddy, “Habibi” ya The Ben, “Indoro” ya Charly na Nina n’izindi zo mu bihe byashize nka “Mu Gihirahiro” ya Jay Polly, “Sintuza” ya Urban Boys, icyo wamenya ni uko ubuhanga buzirimo ni ubwa Pastor P.

Uyu musore yanditse izina mu gukorana n’abahanzi b’igikundiro barimo na King James, Priscilla n’abandi benshi. Ari mu batunganya indirimbo bubashywe mu Rwanda bitewe n’ibihangano bitandukanye yagiye akorera abahanzi bikabubakira amazina.

Pastor P ni ubwa mbere atembereye mu mujyi wa Musanze
Pastor P yavuze ko yiteguye gukorana n'abahanzi bo hanze y'Umujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .