Kwamamaza

Pasiteri Ezra Mpyisi yanze gusezeranya Knowless na Clement

Yanditswe kuya 1-08-2016 saa 13:43' na Bukuru J.C


Pasiteri Ezra Mpyisi yeruye ko yavuye mu byo gusezeranya Knowless na Producer Clement basengera mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa 7 ku mpamvu atasobanuye byimbitse.

Butera Knowless na Producer Clement baritegura gusezerana imbere y’Imana ku itariki ya 7 Kanama 2016. Ku mpapuro z’ubutumire ntibigeze bandikaho izina ry’urusengero bazasezeraniramo, byavugwaga ko bazabikorera muri Golden Tulip Hotel i Nyamata mu muhango wari kuzayoborwa na Pasiteri Ezra Mpyisi ariko ubu yamaze kwitandukanya na bo.

Mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga haracicikana amakuru yemeza ko itorero ryanze kubasezeranya kuko umugeni atwite. Pasiteri Ezra Mpyisi wari kuzashyingira aba bombi, yavuze ko yitandukanyije n’ubukwe bwabo.

Yagize ati “Njyewe nabivuyemo, ntabwo nzamushyingira, ujye kubaza ababyeyi b’uwo mukobwa.” Mpyisi yavuze ko yafashe umwanzuro wo kutazabasezeranya ku bwo kudahabwa impamvu ifatika yatumye se wa Clement amusaba gushyingira umwana we.

Ati “Ibyo simbizi byo gutwita, sebukwe yavuze ko azaza kumbwira impamvu ntiyaza ndetse kugeza uyu munsi nanjye ndabibaririza.”

Karake Naphtal, se wa Producer Ishimwe Clement ngo yari yasabye Pasiteri Ezra Mpyisi ko yamufasha agasezeranya umwana we undi arabikemanga umusaba kuzana urwandiko rw’itorero [Clement yanditsemo] undi ntiyaruzana.

Mpyisi na Karake Naphtal ngo bari bemeranyije ko agomba kumushyikiriza ibaruwa y’itorero ryemeza ko yabasezeranya kuko nta miziro bafite, ariko kugeza ubu Pasiteri yarategereje amaso ahera mu kirere. Pasiteri ati “Nabivuyemo, nanjye ndabibaririza simbizi.”

IGIHE ibajije Producer Clement iby’aya makuru n’ibiri guhwihwiswa ko itorero ryanze ko asezerana n’umugeni we , yikije ijwi maze avuga mu mvugo ituje ati “Ndaza kuguhamagara nari ndi mu kazi.”

Umunyamakuru yahatirije amubwira ko yakwihangana agasubiza akantu gato kuri ayo makuru, undi ati “ Ndaguhamagara mu kanya, nimbona akanya ndaguhamagara. Ubu ntabwo nakuvugisha ndi mu bantu, ntabwo nanze kuguhamagara, ndaza kuguhamagara.”

Knowless na Clement basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore kuri uyu wa 31 Nyakanga 2016 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera. Aba bombi bamaze gusezerana hakurikiyeho umuhango wo gusaba no gutanga inkwano.

Ibirori by’ubukwe bwabo, haba mu gusezeranira mu Murenge wa Remera no mu gusaba no gukwa, hinjiraga umugabo hagasiba undi. Ubukwe bwabaye umutekano urinzwe mu buryo bukomeye ku mpamvu abageni batigeze batangaza.

Pasiteri Mpyisi ati "Nabivuyemo sinkibashyingiye..."

Biteganyijwe ko Knowless na Clement bazasezerana imbere y’Imana kuwa 7 Kanama 2016. Ku rupapuro rw’ubutumire ntibagaragaje urusengero bazambikaniramo impeta gusa amakuru agera kuri IGIHE basabye kuzabikorera muri GoldenTulip Hotel i Nyamata ariko kugeza pasiteri yabakuriye inzira ku murima.

Mu birori byo gusaba no gukwa

Inkuru wasoma: Akangononwa ku batashye ubukwe bwa Knowless na Clement


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved