Paris: Miss Akiwacu Colombe yateguye igitaramo kizavamo inkunga y’abarokotse Jenoside

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 29 Kamena 2018 saa 04:12
Yasuwe :
0 0

Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014, Akiwacu Colombe, mu bufatanye n’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa, yateguye igikorwa kizabera i Paris, kizavamo amafaranga yo kurangiza umushinga yatangije wo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Eglise Americaine de Paris guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa 7 Nyakanga 2018, aho kwinjira bizaba ari ama-euros 30 ku muntu umwe (hafi ibihumbi 30Frw.)

Abazitabira bazasusurutswa n’abahanzi bakomeye barimo Kayirebwa Cécile, Ngarukiye Daniel ucuranga inanga, Ingangare ndetse na Troupe Mpore ibyina Amaraba mu buryo bunogeye ijisho.

Yavuze ko nihamara gukusanywa amafaranga muri icyo gikorwa, imirimo yo gusoza inzu ebyiri yubakiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi izahita ikorwa vuba na bwangu.

Yagize ati “Magingo aya, inzu zamaze kubakwa gusa ziracyabura kuzirangiza neza kugira ngo abo zubakiwe babashe kuzijyamo. Amafaranga azakusanywa muri iki gikorwa azakoreshwa mu kugura ibikoresho no guhemba abazikoraho.”

Yavuze ko abazatuzwa muri izo nzu batoranyijwe ku bufatanye n’Umuryango ubumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, AVEGA Agahozo.

Miss Akiwacu yavuye mu Rwanda muri Nzeri 2015. Nubwo yagiye ari bwo ibikorwa byo kubaka bigitangira, ntibyahagaze ndetse yakomeje gukusanya inkunga yo kurangiza imirimo yatangiye binyuze mu buryo butandukanye.

Uyu mukobwa usigaye uba mu Bufaransa yaherukaga kwitabira irushanwa rya Miss Supranational ryabaye mu Ukuboza 2016 akaza mu bakobwa 25 ba mbere. Muri iki gihe yibanda cyane ku bijyanye no kumurika imideli ahuza n’ibikorwa byo gufasha.

Miss Akiwacu arifuza gusoza umushinga we wo kubakira incike za Jenoside
Miss Akiwacu Colombe asigaye amurika imideri i Paris
Miss Akiwacu yateguye igitaramo i Paris

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza