00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Cyangwe yasohoye indirimbo ye na Social Mula imaze iminsi ivugisha abatari bake

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Kanama 2021 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Papa Cyangwe yaciye amagambo asohora indirimbo ‘Bambe’ yakoranye na Social Mula, irimo amashusho amaze iminsi avugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga bahamya ko Rocky wazanye imvugo y’uko nta bukwe yaba yadohotse.

Nyuma y’iminsi abakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza ko Rocky uzwi cyane mu gusobanura filime yaba yafashe icyemezo cyo gukora ubukwe, Papa Cyangwe yaciye amagambo asohora amashusho y’indirimbo yafatiwemo amafoto amaze iminsi avugisha abatari bake.

Iyi ndirimbo Papa Cyangwe yise ‘Bambe’ yayikoranye na Social Mula nk’uko byari byanagarutsweho ku mbuga nkoranyambaga.

Bambe, ni indirimbo y’urukundo aba bahanzi bakoreye amashusho bagaragaza Rocky nk’umusore wakoze ubukwe, agaragiwe n’abarimo Papa Cyangwe na Social Mula.

Bitewe n’uko amashusho yayo bayasanishije n’imihango y’ubukwe, hari bamwe bayabonye mbere bagira ngo ni Rocky warongoye.

Iyi ndirimbo nshya ya Papa Cyangwe yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element afatanyije na Bob Pro.

Amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Big Team ibamo Eazy cuts, mu gihe igaragaramo umukobwa uzwi muri sinema nyarwanda witwa ‘Carmene’.

Aya mafoto yari yatumye hari abatekereza ko Rocky yakoze ubukwe
Papa Cyangwe yaciye amagambo asohora indirimbo igaragaramo Rocky yakoze ubukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .