Pamela Anderson ku myaka 53 yarushinze n’uwari umurinzi we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Mutarama 2021 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime w’Umunya-Canada Pamela Denise Anderson yarushinze n’umusore witwa Dan Hayhurst wari usanzwe amurindira umutekano.

Pamela Anderson yakoze ubukwe ku nshuro ya gatanu ndetse niwe wemeje ko yarushinze n’umurindira umutekano. Uyu mukinnyi wa filime na Dan Hayhurst wamurindiraga umutekano barushinze ku wa 24 Ukuboza 2020, ku munsi wabanjirije Noheli.

Pamela Anderson yavuze ko yagiye mu rukundo n’uyu mugabo we mu bihe bya Guma mu rugo ubwo babaga bari kumwe iminsi irindwi kuri irindwi.

Ibirori by’ubu bukwe byabereye mu rugo rwa Pamela bwari bwitabiriwe n’abantu bake cyane.

Ngo impamvu bari batumiye abantu bake ni uko mu bihe bya Coronavirus bitemewe gukoranya imbaga. Pamela avuga ko imiryango yabahaye umugisha nk’uko n’inshuti zabo zabikoze.

Ni ku nshuro ya gatanu Pamela Anderson akora ubukwe ndetse muri Mutarama umwaka ushize yari yarushinze na Jon Peters.

Dan Hayhurst ashakanye na Pamela Anderson nyuma ya Tommy Lee, Kid Rock na Rick Salomon babanye ubugira kabiri.

Bakoze ubukwe hari abantu mbarwa kubera ibihe bya Coronavirus isi irimo
Urukundo rwabo rwavomerewe na Guma mu rugo
Pamela yakoze ubukwe afite imyaka 53
Ku munsi w'ubukwe Pamela Anderson yari yishimye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .