00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P-Square biyunze

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 Ugushyingo 2021 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Ibyishimo byasaze abakunzi b’itsinda rya P-Square nyuma yaho Paul na Peter bari barigize bongeye kwiyunga nyuma y’imyaka itanu badacana uwaka.

Inkundura yabo yatumye iri tsinda risenyuka mu 2016 hanyuma buri wese atangira urugendo rwe muri muzika ku giti cye. Ku isabukuru yabo y’imyaka 40 ni bwo bongeye kunga ubumwe.

Hari hashize iminsi Peter agaragaye ari kumwe n’abana b’umuvandimwe be yagiye kubagurira ibikinisho. Umugore wa Paul yamushimiye icyo gikorwa, amwita “Uncle Papa”.

Amashusho yashyizwe hanze ku mugoroba wo ku wa Kane, agaragaza Peter na Paul bari kumwe mu rugo, bahoberana bishimye.

Ayo mashusho agaragaza kandi mukuru wabo Jude Okoye ari guhoberana na Peter yigeze gukubita ubwo bashwanaga. Mu bari bahari kandi hari n’umugore wa Peter.

Peter utaravugaga rumwe na Jude yanagaragaye bari kumwe ateruye umwana aherutse kwibaruka.

Paul yagaragaye mu yandi mashusho ari kuvuga ati “imitwe ibiri iruta umwe”.

Reba "Nobody Ugly" na "Away", indirimbo za nyuma bakoranye mbere yo gutandukana

Bombi bahuye barahoberana...
Ibyishimo byasaze abakunzi ba P-Square nyuma yo kubona izi mpanga ziyunze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .