Ibi uyu muraperi yabihishuye mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, yanatangarijemo ko yamaze gusinyisha umuhanzikazi Popo Ali bazakorana.
P Fla yavuze ko gukora Label ya Quiet Money, ari umwe mu mishinga yari amaranye igihe, agenda awushyira mu bikorwa gahoro gahoro kugeza ubwo amaze kubaka studio anasinyisha umuhanzi wa mbere.
Yagize ati “Quiet Money Records ni Label yanjye, ni njye muyobozi wayo ni nanjye wayishinze. Ni igitekerezo nari maranye imyaka myinshi gusa ngenda ngikoraho kugeza aho bigeze ubu. Ntabwo turafungura ku mugaragaro ariko nizera ko mu minsi iri imbere tuzaba tugirana ibindi biganiro bivuga kuri iyi Label yanjye. Ndashimira Popo Ali ni we muhanzikazi wa mbere twemeranyije imikoranire.”
Uyu muraperi avuga ko Quiet Money ari umushinga yari amaranye igihe nubwo yirinze kuwusakuza cyane kuko yifuzaga kubivugaho yamaze kuwuha umurongo.
Yagize ati “Ni ko biba bimeze nyine, hari ibintu twakoze cyera, ugasanga abantu baravuga imishinga, tugahora tuvuga ngo nzakora nzakora, abantu bakagera aho bakanaturambirwa. Njye rero naravuze ngo reka nkore byibuza abantu bazabone ibikorwa.”
Kugeza ubu, nubwo Popo Ali ariwe muhanzikazi wa mbere winjiye muri Quiet Money, P Fla avuga ko bifuza gukorana n’abahanzi bafite impano batandukanye atari ukwita gusa ku njyana runaka.
Quiet Money Records, ni studio yubatse i Nyamirambo ndetse nyuma y’uko byinshi mu bikorwa byo kubaka byamaze kurangira mu minsi iri imbere ngo hateganyijwe igikorwa cyo kuyitaha ku mugaragaro.
Ikiganiro na P Fla


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!