00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

P. Diddy yakije umuriro biturutse ku ifoto y’ahahise he na Jennifer Lopez

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Gicurasi 2021 saa 05:23
Yasuwe :
0 0

Umuraperi w’Umunyamerika Sean Love Combs wamenyekanye nka Puff Daddy cyangwa se P. Diddy yarangamiwe n’itangazamakuru ritandukanye ku isi yose biturutse ku ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza ahahise he mu rukundo na Jennifer Lopez.

Aba bombi bakundanye hagati ya 1999 na 2001. Icyatumye abantu benshi bibaza kuri P Diddy kubera ifoto yashyize kuri Instagram ari kumwe na Jennifer Lopez, ni uko yabikoze mu gihe bivugwa ko Jennifer Lopez na Ben Affleck bongeye kunga ubumwe nyuma y’imyaka 17 batandukanye.

Kuva yashyira iyi foto kuri Instagram abantu benshi bifashishije imbuga zitandukanye zirimo Twitter na Instagram, bavuga byinshi kuri iyi foto.

Ubwo yayishyiraga kuri Instagram hari benshi batanze ibitekerezo bamubwira ko akwiriye kongera gusubirana na Jennifer.

Umwe yanditse ati “Urabeho Ben.” Undi ati “Genda ufate umukobwa we muvandimwe, ni uwawe.”

Ntabwo ari ubwa mbere uyu muraperi akora ibijya gusa n’ibi kuko no mu 2019 ubwo Jennifer yakundanaga na Alex Rodriguez, yigeze kujya ahatangirwa ibitekerezo kuri imwe mu mafoto ya Jennifer yandika agira ati “Mana yanjye.”

Icyo gihe abafana bamushinje kugaragaza kwifuza uyu mugore, mu gihe Alex Rodriguez we yamusubije ko ari umunyamugisha kuba afite umukunzi nk’uwo mugore. Jennifer nyuma yavuze ko Diddy yasabye imbabazi Alex kubera iki gitekerezo yatanze.

Ibyo gusubukura urukundo rw’umukinnyi w’icyamamare muri Sinema i Hollywood, Benjamin Géza Affleck-Boldt [Ben Affleck] n’umuririmbyi Jennifer Lopez byatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’uku kwezi.

Icyo gihe aba bombi bagaragaye bari kumwe ahitwa Big Sky Resort muri Leta ya Montana iri mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bari bari kumwe ndetse TMZ yatangaje ko hari abababonye bahuje urugwiro mu buryo bukomeye.

Bivugwa ko baje kuva muri Montana berekeza mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California, nyuma bahita bafata imodoka bajyana mu rugo kwa Jennifer Lopez ahitwa Bel Air. Mu minsi mike ishize nabwo byavuzwe ko bamaranye iminsi bakora imyitozo ngororamubiri.

Affleck yambitse impeta y’urukundo Jennifer Lopez mu 2002 ndetse icyo gihe mu itangazamakuru couple yabo yari yariswe “Bennifer”.

Iby’urukundo rwabo byaje gusa nk’ibihosha mu 2003 ubwo basubikaga ubukwe bwabo. Mu 2004 baje gutandukana. Buri umwe yagiye agira abandi bakunzi ndetse aranabyara.

Byavuzwe ko Jennifer Lopez na Ben Affleck bongeye gucudika
Jennifer Lopez na Ben Affleck bakundanye mu myaka 17 ishize
Jennifer na Diddy bakundanye imyaka ibiri
P Diddy yongeye kugarukwaho biturutse ku ifoto ye na Jennifer Lopez bagikundana yashyize ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .