00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Otile Brown yatunguranye yambara nk’abakobwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Ugushyingo 2021 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’icyamamare muri Kenya, Otile Brown, yatunguranye agaragara yambaye imyenda y’abakobwa mu mashusho y’indirimbo ‘Hug me’ yakoranye na Sat B.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo yakorewe i Burundi, Otile Brown agaragara yambaye agakanzu kazwi ku izina rya ‘See Through’.

Mu kiganiro na IGIHE, Sat B yavuze ko Otile Brown ari we wahisemo imyenda yo gukorana mu mashusho y’indirimbo bakoranye, bityo ko atazi icyo yari agamije ubwo yahitagamo.

Ku mbuga nkoranyambaga zo muri Kenya, benshi batunguwe n’imyambarire y’uyu muhanzi wari wambaye nk’abakobwa mu mashusho y’indirimbo ‘Hug me’.

Iyi ndirimbo nshya ya Sat B na Otile Brown yakorewe i Burundi mu minsi ishize, mu buryo bw’amajwi ikorwa na Dj Korona afatanyije n’abarimo; Joel Houghton na Herbert Skillz mu gihe amashusho y’iyi ndirimbo yo yafashwe na Kent-P afatanyije na Kendi.

Otile Brown mu mashusho y'indirimbo yakoranye na Sat B
Otile Brown yagaragaye mu mashusho y'indirimbo ye na Sat B, yambaye agakanzu k'abakobwa kazwi ku izina rya ‘See Through’
Otile Brown yambaye nk'abakobwa mu ndirimbo yakoranye na Sat B

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .