00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Otile Brown yakomoje ku ndirimbo ze zasibwe kuri Youtube, zirimo na Dusuma yakoranye na Meddy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Ukwakira 2021 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Otile Brown benshi mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda bamaze kumenya kuko yakoranye indirimbo na The Ben na Meddy, yavuze ku bihangano bye byasibwe ku rubuga rwa Youtube birimo na Dusuma yakoranye na Meddy.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Otile Brown yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru, abamenyesha ko ibihangano bye byasibwe atabajijwe ndetse atabizi, icyakora yizeza abakunzi be ko hakomeje ibiganiro byazamufasha kugarura indirimbo ze.

Otile Brown yagize ati “Turashaka kubamenyesha ko ibihangano byacu byasibwe ku rubuga rwa Youtube tariki 6 Ukwakira 2021, tutamenyeshejwe […] ntabwo twavuga impamvu yatumye indirimbo zacu zisibwa, icyakora turabizeza ko abanyamategeko bakomeje kubikurikirana.”

Uyu muhanzi yaboneyeho gusaba imbabazi abakunzi be ku bw’ibi bibazo byabayeho, abizeza ko bafite icyizere ko bizakemuka.

Indirimbo za Otile Brown zasibwe zirimo; Dusuma, Chaguo la moyo, Baby Love, Watoto na pombe, In love, Samantha, Aiyana, Crush, Regina, Ndagukunda na Jamila.

Otile Brown benshi bamumenye mu muziki w’u Rwanda ubwo yakoranaga indirimbo na The Ben ‘Can’t get enough’ na ‘Dusuma’ yakoranye na Meddy.

Indirimbo Otile Brown yakoranye na The Ben

Otile Brown ari kumwe na The Ben bakoranye indirimbo "Can't get enough"
Otile Brown yavuze ko itsinda ry'abanyamategeko be bari gukurikirana ikibazo cy'isibwa ry'indirimbo ze kuri Youtube

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .