Oprah Uwoya ntiyashyinguye umugabo we Ndikumana Katauti

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 16 Ugushyingo 2017 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Ndikumana Hamad Katauti, umwe mu bakinnyi bakanyujijeho mu Rwanda yashyunguwe kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2017; uwahoze ari umugore we Irene Uwoya ntiyagaragaye ku itabaro.

Hamad Katauti wari umutoza wungurije wa Rayon Sports yatabarutse mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Ugushyingo azize urupfu rutunguranye ndetse kugeza ubu abaganga ntibaratangaza icyamuhitanye.

Irene Pancras Uwoya[wamamaye nka Oprah muri filime yahuriyemo na Kanumba] ntiyagaragaye mu muhango wo gusezera bwa nyuma Ndikumana Hamad Katauti nyuma y’uko hari amakuru yahamyaga ko yageze i Kigali mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa Gatatu.

Katauti yashyinguwe na benshi mu bantu bazwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko abakinnyi yatozaga mu ikipe ya Rayon Sports; hari kandi ababyeyi be[se na nyina] baturutse i Bujumbura, umuhungu we w’imfura na bamwe muri ba nyirasenge batuye i Burundi.

Umuryango wo kwa sebukwe muri Tanzania ntiwitabariye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Ndikumana Katauti. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo, Global TV yasuye urugo rwa Oprah Uwoya ihasanga abiganjemo abagore bari ku kiriyo.

Mu kiganiro Mike Sangu, umwe mu bakinnyi ba filime wavuze ko ‘yari inshuti magara ya Ndikumana Katauti’ yashimangiye ko bagitegereje se wa Uwoya kugira ngo babone gufata umwanzuro’.

Yagize ati “Kugeza ubu twemeranyije n’umuryango ngo tugomba kujyayo, ubu turacyategereje se wa Uwoya ubu ari kuva Dodoma, ikindi dutegereje telefone iva i Burundi ngo tumenye aho ikiriyo kizabera. Katauti yapfiriye i Kigali kandi umuryango we uba mu Burundi, urumva ntabwo turamenya niba tujya mu Rwanda cyangwa i Burundi.”

Irene Uwoya ntaragira ijambo na rimwe avuga ku rupfu rwa Ndikumana Katauti ndetse nta kinyamakuru na kimwe aravugana nacyo kuri ibi byago yagize; gusa ku mbuga nkoranyambaga hari amagambo atagira ingano yumvikanisha ko ‘uyu mugore yashimishijwe n’urupfu rwa Katauti’.

Mike Sangu usanzwe ari inshuti ya hafi ya Irene Uwoya yavuze ko amagambo abantu bari kwandika ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza Oprah nk’umugore utagira impuhwe ndetse wishimiye urupfu rwa Katauti, ngo abo bagamije kumutoneka no kumwongerera agahinda.

Yagize ati “Abantu baravuga ibintu bitandukanye kuri Uwoya, baramuvugaho ibyo bashaka. Icyo nababwira ni uko Irene Uwoya ni umuntu, abantu barimo kumubabaza, barimo gukoresha amagambo mabi cyane, mwabibonye kuri Instagram n’ahandi. Ndikumana ni umugabo wemewe wa Uwoya, nubwo baba baragiranye ibibazo bingana iki mumenye ko ari umugore we urupfu rwa Hamad rwaramubabaje cyane.”

Yongeyeho ati “Ibibazo bya Irene Uwoya na Ndikumana biri hagati yabo, nta wundi uzi ukuri. Njye ndi hafi ya Irene Uwoya, nabonye agahinda afite, ari kurira cyane, arababaye cyane.”

Ndikumana Hamad Katauti yashyinguwe i Nyamirambo

Mu gushyingura Ndikumana Katauti haje umuhungu we mukuru[urererwa kwa nyirakuru i Burundi] yabyaranye n’umugore wa mbere batandukanye ndetse ni nawe wasezeye mu izina ry’abana asize.

Ndikumana Katauti atabarutse afite imyaka 37 y’amavuko, yari amaze igihe gito atandukanye na Irene Uwoya. Aba bombi bari bafitanye umwana w’umuhungu witwa Krish Ndikumana gusa bari batarabona gatanya.

Nyina wa Katauti yaje gushyingura aturutse i Bujumbura
Oprah mu gahinda nyuma y'urupfu rwa Ndikumana Katauti
Oprah ntiyashakaga ko itangazamakuru rimufata amashusho
Nyina wa Uwoya[uwa kabiri ibumoso] yavuze ko yafataga Katauti nk'umwana we
Abagore bari baje kwifatanya na Uwoya Oprah ku kiriyo
Urugo rwa Oprah Uwoya mu Mujyi wa Dar es Salaam

Umuhango wo gushyingura Ndikumana Katauti


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza