Oprah Uwoya aratwite! Nyina yavuze ko umukwe yemera ari Ndikumana Katauti

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 23 Mutarama 2018 saa 10:50
Yasuwe :
0 1

Nyina wa Oprah Uwoya yahamije ko umukwe azi kandi yemera ari Ndikumana Katauti witabye Imana tariki ya 14 Ugushyingo 2017; yaguye i Nyamirambo aho yari atuye.

Ndikumana Katauti yapfuye hashize iminsi mike yerekanye umukunzi we mushya ndetse na Irene Uwoya wahoze ari umugore we yari yamaze kurongorwa bwa kabiri n’umuraperi Dogo Janja.

Ubu hari amakuru mashya avuga ko Irene Uwoya atwite inda ya Dogo Janja[Janjaro] mu gihe ababyeyi b’uyu mukinnyi wa filime bavuga ko ’ubukwe bwa Uwoya’ batabuzi ndetse ko ’bakimufata nk’umupfakazi’.

Naima Uwoya[nyina wa Irene Pancras Uwoya] yashyize akadomo ku mpaka n’ibibazo byibajijwe na benshi nyuma y’ubukwe bwe na Abdulaziz Chende ‘Dogo Janja’. Yavuze ko ‘umukwe yemera ari Ndikumana Katauti witabye Imana’ ashingiye ku ngingo zitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ijumaa, Naima Uwoya yahamije ko ‘ubukwe nyabwo butumirwamo ababyeyi b’abageni ku mpande zombi’ mu gihe ubwa Irene Uwoya na Janja bwabaye mu buryo busa n’ibanga rya babiri.

Iki kinyamakuru cyamusuye mu rugo rwe ruri ahitwa Mbezi-Jogoo mu Mujyi wa Dar es Salaam. Abajijwe niba yemera Dogo Janja nk’umukwe we asubiza ati “Mureke mbabwire, nta bukwe bubaho ababyeyi bataburimo. Ubukwe bwose ababyeyi barabumenya bakanabwitabira.”

Yongeyeho ati “Icyo nzi ni uko Irene ari umupfakazi, umugabo we tuzi ni uriya wamaze kuva kuri iyi si. Nzi neza ni uko ibijyanye no kurongora cyangwa kurongorwa, ababyeyi babigaragaramo kuva ku itangiriro kugera ku iherezo, nka kumwe byagenze ku mukwe wacu[Ndikumana Katauti].”

Uyu mukecuru ntahwema kuvuga ko we na Katauti Ndikumana bari bafitanye ubushuti bukomeye ndetse ngo yari arenze ‘kwitwa umukwe’. Yashimangiye ko ibyo Irene Uwoya yakoze ari amahitamo ye bityo ko adashobora kwivanga mu buzima bwe kuko ‘ari umuntu mukuru’.

Ati “Ubwe ntaratumenyesha ikijya mbere, ntabwo dushobora kwivanga muri gahunda ze ikindi kandi ntabwo tuzi neza niba yaramaze kubona gatanya[na Ndikumana Katauti]. Ubwacu ababyeyi be ntabwo turi abantu bakunda kujya mu binyamakuru kuvuga iki na kiriya.”

Nyina wa Uwoya avuga ko umukwe yemera kandi azi ari Ndikumana Katauti, ibya Dogo Janja ngo ntarabimenyeshwa

Yavuze ko ku mutima azi neza ko ‘Oprah Uwoya akiri umupfakazi ndetse ko ibyo kurushinga bwa kabiri bizwi na we n’uwo bashakanye’. Ati “Icyo tuzi ni uko umwana wacu ari umupfakazi. Niba yarashinze urugo bizwi na we gusa, twebwe ntabwo tubyemera ntitunamuzi uwo witwa Dogo Janja.”

Ijumaa kandi yatangaje ko ifite amakuru y’impamo ahamya ko Irene Uwoya[usigaye yitwa Sheila nyuma yo kwinjira muri Islam] atwite inda y’amezi abiri y’uyu muraperi gusa Naima Uwoya yanze kugira icyo abivugaho kuko atemera uru rugo rushya.

Irene Uwoya ngo atwite inda y'umuraperi Dogo Janja
Dogo Janja na Oprah Uwoya ubwo baherutse kugaragara bari kumwe mu bukwe bwa Shilole

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza