Oda Paccy yasohoye indirimbo yatumye yifotoza yikinzeho ikoma

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 5 Ukwakira 2017 saa 07:22
Yasuwe :
2 2

Umuraperi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] yashyize ahagaragara indirimbo yamuteye kwifotoza yikinzeho ikoma, ibintu bimaze iminsi bivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, we agahamya ko ari impinduka ndetse ko atari uguta umuco no kwiyandarika nk’uko babimuvugaho.

Nta rungu mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri iyi minsi biturutse ku ruhererekane rw’amakuru atandukanye yashyuhije benshi, uyu muhanzi na we ari mu bari ku isonga mu bagarukwaho kenshi biturutse ku nkubiri yiswe #OdaPaccyChallenge yo kwigana imyifotoreze idasanzwe yadukanye mu ifoto yamamaza indirimbo ye na Urban Boyz.

’Order’, indirimbo nshya ya Oda Paccy na Urban Boyz ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo n’imitoma hagati y’abakundana, ibintu bihabanye cyane n’uburyo uyu muraperikazi we yifotoje ku ifoto yo kuyiranga mbere y’uko isohoka.

Oda Paccy yabwiye IGIHE ko ibyo yakoze atabibona nko guta umuco nk’uko bamwe babitekereza ndetse ashimangira ko ngo bitari itegeko kwifotoza mu buryo bujyanye n’ubutumwa buri mu ndirimbo ye na Urban Boyz.

Yagize ati "Ntekereza ko niba uramutse uririmbye indirimbo ivuga wenda ibyo kurimbuka no kujya mu muriro kw’abantu, ntabwo wajya mu muriro kugira ngo wifotoze iyo foto uri gushya ngo bigire aho bizahurira n’indirimbo, ntabwo iteka ifoto bivuga ko igomba gusa n’indirimbo uririmba. Byari bigamije kumenyekanisha indirimbo."

Yavuze ko adatewe impungenge n’imishinga irimo iyo kurongora abagize Urban Boyz barimo ishobora gutuma amashusho y’indirimbo atihutishwa. Yagize ati "Amashusho yayo azakorwa mu gihe cya vuba cyane, baracyari mu Rwanda, barahari. Niba na Safi adahari ariko ntabwo azaguma hanze, gukora amashusho bizashoboka, bizakorwa nibidukundira twese."

Oda Paccy asohoye iyi ndirimbo nyuma y’umunsi umwe uko yifotoje bitangiye kwiganwa n’abantu b’ingeri zitandukanye cyane cyane abazwi mu myidagaduro mu Rwanda. Ibi byaniswe #IkomaChallenge byatangijwe na Luwano Tosh uzwi nka Uncle Austin mu bahanzi bakora umuziki mu Rwanda. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 4 Nzeri 2017, yatunguranye akoresha ikoma mu buryo buherutse gukoreshwa na Oda Paccy wifotoje yambaye ubusa bikavugisha benshi.

Oda Paccy yabivuzeho agira ati "Nta kintu kindi ibyo kwifotoza nabivugaho kirenze, kubera ko niba abandi barabikoze, ntacyo nabavugaho kuko ntazi impamvu nabo ubwabo bafashe umwanya ngo bifotoze kuriya. Sinajya kubatekerereza ngo mvuge impamvu babikoze, gusa nta kibazo. Nta kibazo kirimo."

Oda Paccy yifotoje atya ashaka kwamamaza iyi ndirimbo nshya

Paccy mu ifoto ye imaze iminsi ivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, yari yiyambuye byose uhereye ku musatsi kugeza ku mano. Mu kugerageza guhisha ubwambure, yagerageje gusa n’utsindagira ikiganza ahegereye imyanya y’ibanga ariko ahandi hose hararangaye.

Uyu muraperi usigaye yifotoza mu buryo bushotora abamukurikira ndetse bigatuma bamutindaho bamuvuga, iyo foto n’andi yerekana imiterere yayifotoreje kuri Stipp Hotel mu Kiyovu ubwo yari ari mu gikorwa cyo gushaka iyo kumenyekanisha indirimbo ye nshya ’Order’.

Iyi foto idasanzwe Paccy yayifotoreje kuri Stipp Hotel mu Kiyovu
Oda Paccy aritegura gusohora indirimbo yitwa 'Order'
Oda Paccy asigaye afite imyambarire idasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza