Gihozo yabwiye IGIHE ko yari amaze igihe ashakisha uko umuziki we wagira ingufu afashijwe n’umujyanama ariko akaba atari yabonye uzajya amuberera inyungu mu bikorwa bye bya muzika ashaka, ubu Imana ikaba yamwibutse.
Yagize ati “Gukora umuziki nta mujyanama ufite birarushya cyane. Nari maze igihe kinini ntekereza ukuntu nabona umujyanama ariko abenshi twahura ngasanga ntabwo bajyanye n’icyerekezo nari mfite mu muziki wanjye. Gusa ubu byakemutse kuko namubonye.”
Yavuze ko yari amaze iminsi ibiri aganira n’uwitwa Ishimwe David ariko bataranoza neza uburyo bazajya bakorana, ubu bakaba bamaze kwemeza imikoranire yabo.
Yakomeje avuga ko kuba yabonye umujyanama bigiye kumufasha gukora ibikorwa byinshi bitandukanye mu muziki kandi agakomeza gutera imbere kurushaho.
Mu minsi iri imbere uyu mukobwa yavuze ko agiye gutangira gushyira hanze ibihangano byinshi kandi bikozwe neza cyane.
Yirinze kugira byinshi avuga ku masezerano yagiranye na Ishimwe David avuga ko ibikorwa bizagenda byivugira. Avuga ko uyu mujyanama we adakunda kugaragara cyane mu itangazamakuru.
Gihozo Pacifique yavutse mu 1998, i Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Ni imfura mu bana babiri ababyeyi be bafite. Ni umunyeshuri mu mwaka wa kabiri wa kaminuza. Yatangiye umuziki mu 2017.
Uyu mukobwa amaze gukora indirimbo umunani zirimo iyo yise ‘Ndi Uwawe’, ‘Tujyane’, ‘Wanyirahira’, ‘Kwizima’, ‘GO low’ yahuriyemo na Herbert Skillz na Urban Boyz, ‘Mfite isoni’ yakoranye na Fireman n’izindi nyinshi zagiye zigira igikundiro.
Muri Mutarama 2019 Gihozo yasheshe amasezerano yari afitanye n’inzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music nyuma yaho ibyo bari bumvikanye mu mikoranire bitakorwaga mu buryo buri ruhande rwumvaga runyuzwe.
Iyi sosiyete ifasha abahanzi nyuma yahise isinyisha abahanzi barimo Mico The Best winjiyemo mu 2019 ndetse na Danny Vumbi wagiyemo muri Mutarama 2020.
Reba indirimbo Gihozo yaherukaga gushyira hanze



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!