00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo gusinyisha Bruce Melodie, Tecno yatangije ubukangurambaga bwa ‘Camera Camp’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Kamena 2021 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gusinyisha Bruce Melodie nka Brand Ambassador, sosiyete icuruza telefone, Tecno Rwanda yatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Camera Camp’.

Ni amarushanwa bateguye mu rwego rwo guha Abanyarwanda amahirwe yo kwidagadura bifata amafoto bakoresheje telefone za CAMON17 iherutse gusohora.

Kwinjira muri ubu bukangurambaga bisaba kugura telefone ya CAMON17 aho ariho hose mu maduka ya Tecno. Buri wese uguze iyi telefone ahabwa agapapuro yuzuza kugira ngo yinjire mu bukangurambaga cyangwa akifashisha imbuga nkoranyambaga.

Uwifashishije imbuga nkoranyambaga yinjira muri ubu bukangurambaga, yifata amashusho y’umunota umwe aririmba cyangwa abyina indirimbo iyo ari yo yose ya Bruce Melodie.

Nyuma yo kwifata amashusho n’amafoto, uhatana ayapostinga akoresheje hashtag #BruceGoesBlue na #CameraCamp agakora ‘Tag’ kuri Tecno Mobile Rwanda.

Abazahiga abandi mu majwi bazashyirwa mu bahabwa amahirwe yo kwitabira Camping (umwiherero) wateguwe na Tecno. Abazabasha kugera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa bazahabwa telefone nshya ya CAMON17.

Bruce Melodie nk’umwe mu byamamare bikomeye mu Rwanda, aherutse kwinjira mu muryango mugari wa Tecno asanga abandi nka Shaddyboo, Miss Uwase Muyango,TheBen n’abandi benshi.

Usibye mu Rwanda, uyu muhanzi yiyongereye ku bandi mpuzamahanga bamamaza Tecno nka Chris Evans, Wizkid wo muri Nigeria, Khaligraph John wo muri Kenya n’abandi benshi.

Uwakwifuza ibindi bisobanuro kuri iri rushanwa, yakwandikira Tecno kuri Facebook [@TecnoMobileRwanda], Instagram/Twitter [@TecnoMobileRW], cyangwa agahamagara [0782-888-000]

Bruce Melodie na Miss Muyango bari kwamamaza telefone ya Tecno CAMON17
Hatangijwe ubukangurambaga bwo kuririmba no kubyina indirimbo za Bruce Melodie
Abazagira amashusho yarebwe cyane bazahabwa amahirwe yo kwitabira umwiherero wateguwe na Tecno
Abazabasha kugera mu cyiciro cya nyuma cy'ubu bukangurambaga bazahembwa telefone nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .