Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, ni bwo Victor Rukotana yasinye amasezerano y’imikoranire na Edman Entertainment nyuma y’umwaka urenga yari amaze akora wenyine.
Mu kiganiro na IGIHE nyuma yo gusinya amasezerano, Victor Rukotana, yavuze ko agiye kongera imbaraga mu muziki kuko umwaka yari amaze yirwanaho byatumye ugenda biguru ntege.
Yagize ati “Kwikorana biraryana, byange bikunde icyuho cyo kwikorana cyaragaragaye. Nakoraga indirimbo ugasanga gukora amashusho bibaye ikibazo.”
Nta byinshi uyu musore yigeze ashaka kuvuga ku masezerano yasinyanye na Edman Entertainment, icyakora ahamya ko bagiye gufatanya guteza imbere umuziki we.
Muri iki kiganiro yakuye urujijo ku kintu cyamutandukanyije na Uncle Austin bakoranye bwa mbere.
Yagize ati “Uncle Austin nta kintu twigeze dupfa. The management ni umuryango wanjye, icyabaye ni uko amasezerano yarangiye ntitubashe kumvikana uko twayongera.”
Victor Rukotana abaye umuhanzi wa kabiri winjijwe muri Edman Entertainment, yashinzwe n’umunyamakuru wa Prime Tv, Ishimwe Eddy uzwi nka Edman.
Ku ikubitiro Edman yasinyishije umugore we baherutse no gukora ubukwe witwa Mugisha Liza, umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana utuye muri Canada.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!