00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’umwaka adasohora indirimbo, Christopher yashyize hanze iyitwa ‘Mi casa’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Kanama 2021 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Muneza Christopher uzwi mu muziki w’u Rwanda nka Christopher wari umaze umwaka urenga adasohora indirimbo, yashyize hanze indirimbo inshya yise ‘Mi casa’.

Tariki 14 Gashyantare 2020 nibwo Christopher yaherukaga gusohora indirimbo yitwa ‘Breath’, nyuma yayo uyu musore yahise aburirwa irengero n’abakunzi b’umuziki we.

Nyuma y’umwaka urenga adasohora indirimbo, Christopher yabwiye IGIHE ko iki ari cyo gihe ngo yongere guha abakunzi be ibihangano bishya nta guhagarara.

Mu kiganiro kigufi yagize ati “Urumva umwaka ushize wose nari nihugiyeho, ndizeza abakunzi b’umuziki wanjye ko ubu nagarutse kandi baraza kwishima.”

Uyu muhanzi avuga ko yari abizi ko abakunzi b’umuziki we bari bamukumbuye, ahamya ko yiteguye kubamara urukumbuzi n’irungu kuko agarukanye imbaraga nk’izo bari bamuziho mbere.

Abajijwe ibyo yari ahugiyemo, Christopher yavuze ko ari gahunda zitandukanye yaba ize bwite ndetse n’iz’umuryango, hakiyongeraho no kwiha umwanya wo gutekereza neza uburyo yahindura uburyo akoramo ibikorwa bye bikarushaho kuba byiza.

Iyi ndirimbo ‘Mi casa’ Christopher yasohoye yakozwe na Producer Element, amajwi atunganywa neza na BOB Pro mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Bagenzi Bernard.

Christopher yasohoye indirimbo nshya nyuma y'umwaka urenga yicecekeye mu muziki we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .