00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’ubukwe, Platini yakomereje ibikorwa bya muzika muri Tanzania

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi abiri umuhanzi Nemeye Platini arushinze na Ingabire Olivia, yasubukuriye ibikorwa bya muzika muri Tanzania aho ari kubarizwa kugeza magingo aya.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yajyanywe na gahunda zitandukanye zirimo gufata amashusho y’indirimbo nshya no kumenyekanisha ibihangano bye muri iki gihugu.

Platini yavuye mu Rwanda ku wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021 yerekeza muri Zanzibar aho yafatiye amashusho y’indirimbo ye nshya.

Nyuma yo kuva Zanzibar, Platini yahise akatira i Dar es Salam aho ari kugenda akorana ibiganiro bitandukanye n’ibinyamakuru by’imyidagaduro muri Tanzania.

Platini asubukuye ibikorwa bya muzika nyuma y’amezi abiri akoze ubukwe. Indirimbo nshya yagiye gufatira amashusho izajya hanze ikurikira izirimo Atansiyo na Helena zose yakoreye i Dubai.

Uyu mugabo ukomeje gukataza mu muziki, amaze umwaka atangiye urugendo rwo kwikorana umuziki nyuma yo kuva mu itsinda rya Dream Boys. Yakoze indirimbo zakunzwe zirimo; Veronika, Fata amano, Ntabirenze n’izindi.

Platini amaze iminsi afatira amashusho y'indirimbo muri Zanzibar
Platini agiye gukorana ikiganiro na East Africa Radio

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .