Eddy Kamoso yasohoye indirimbo nshya ivuga ku mitego Imana yagiye imurinda

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 29 Mutarama 2021 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana akaba n’Umunyamakuru Eddy Kamoso wari umaze imyaka irenga ine asubitse umuziki, yasohoye indirimbo ye nshya “Ndiho” igaruka ku mbaraga z’Imana.

Eddy Kamoso wari warabaye asubitse iby’umuziki kubera izindi gahunda zirimo ubucuruzi no kuruhuka, yongeye kuwusubukura asohora indirimbo nshya yise ‘Ndiho’.

Iyi ndirimbo Eddy Kamoso ahamya ko ibimburiye izindi nyinshi ari gukoraho zizaba zigize album ye ya kabiri yise ’Kubera Imana’.

Aganira na IGIHE, Eddy Kamoso yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo agendeye ku mirimo Imana yagiye imukorera kuva akiri muto.

Yagize ati “Ndiho, nayihimbye maze iminsi ntekereza ku bitangaza Imana yagiye inkorera ku giti cyanjye, ineza y’Imana yagiye ingirira n’imitego myinshi yagiye insimbutsa.”

Kamoso yavuze ko Imana yamukoreye ibitangaza ubwo yavaga mu mahanga ari mu buzima bugoye.

Ati” Twavuye mu Burundi nabi cyane, umufasha wanjye yari atwite inda y’amezi Umunani, nta mafaranga na macye twari dufite, tudafite aho kuba, ariko twabonye Imana ikora ibitangaza. Kugeza ubu simpangayitse, mfite Studio yanjye, ibyo byose nabonye byatumye numva nakora iyi ndirimbo ngo izafashe n’abandi.”

Eddy Kamoso ni umwe mu nkingi za mwamba mu bagize uruhare rufatika mu iterambere ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Yakoze kuri radiyo zirimo Radio10, Flash Fm n’izindi zitandukanye aho yafashirizaga abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uretse gukora mu itangazamakuru, ni umuhanzi witwaye neza, yamenyekanye mu ndirimbo nka; Afurika, Nduburura amaso, Kubera Imana n’izindi.

Eddy Kamoso yari amaze imyaka ine nta ndirimbo asohora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .