00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fulgence uzwi muri ‘Nyamusaninyange’ yasubukuye umuziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 Nzeri 2021 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Bigirimana Fulgence wamenyekanye nka Fulgence mu ndirimbo zirimo iyo yise ‘Nyamusaninyange’ , ‘Unsange’ n’izindi, yasubukuye umuziki nyuma y’imyaka 11.

Mu myaka ya 2009, nta radiyo n’imwe itaracurangaga indirimbo zirimo Nyamusa Nk’inyange ya Fulgence mu gihe cy’izasabwe.

Gusa kuva mu 2011-2012 uyu musore yatangiye kugenza gake umuziki, bigeze aho arawuhagarika.

Mu kiganiro na IGIHE, Fulgence yavuze ko yari yaretse umuziki kuko yawushoragamo amafaranga menshi ariko ntihagire icyo asarura.

Byaje guhumira ku mirari ubwo mu rushako rwe hazagamo ibibazo, umugore akamuta.

Ati “Urumva uko ubwamamare bwagiye bugenda gake ni ko umugore yaje kugenda nsigara ndwana no gusigarana umwana wanjye, ibintu byanteye igikomere kinini cyane.”

Nk’umugabo wari usigaranye inshingano zo kwita ku mwana w’imyaka ibiri, byamuviriyemo ubuzima bubi bituma iby’umuziki atongera kubiha umwanya.

Ati “Ubundi niba hari ikintu kibi ni ugusenya, hari igihe cyageze numva mbaye nk’umusazi ndetse abambonaga batekerezaga ko narozwe cyangwa ibindi, ariko ntabwo byari byo ni uko nari nabuze uwo nakundaga.”

Umwana yasigaranye afite imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na nyina ubu amaze kugira imyaka 13.

Nyuma y’igihe kinini abana n’agahinda, Fulgence avuga ko mu 2019 aribwo yiremyemo icyizere yumva ko adakwiye guheranwa n’agahinda.

Kuba i Rulindo ahazwi nko kwa Nyirangarama hari studio itunganya indirimbo, akaba atuye mu Karere ka Gakenke katari kure y’aha biri mu byatumye Fulgence ahita atangira gukora indirimbo.

Ubu afite indirimbo nyinshi yamaze gukora zizahita zitangira gusohoka nyuma y’iyo yise ‘Ruraryoha’ yashyize hanze.

Ikiganiro na Fulgence

Indirimbo nshya ya Fulgence

Indirimbo Unsange iri mu zatumye uyu muhanzi yamamara

Indirimbo "Nyamusa nk’inyange" nayo iri mu zatumye uyu mugabo aba icyamamare

Fulgence kuri ubu wagarutse mu muziki yavuze ko yari yarawuretse kubera ikibazo cy'ubuzima ndetse n'umuryango we
Uyu mugabo wari waramamaye mu muziki w'u Rwanda yahamije ko agarutse mu muziki yamaramaje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .