00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ama G The Black yongeye gufungura studio itunganya umuziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Ugushyingo 2021 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka 10 afunze studio itunganya umuziki ya ‘Black Gang records’, Ama G The Black yongeye gufungura indi studio itunganya umuziki iri i Kanombe, ikazajya ikoreramo Piano The Grooveman n’ubundi batangiranye urugendo rwa muzika.

Ama G The Black yavuze ko yayubatse kugira ngo abashe gufasha abanyempano bashya bakunze kumusaba ubufasha.

Ati “Kenshi abahanzi bakiri bato kandi bafite impano usanga bambaza niba hari icyo nabafasha, nsanga aho kugira ngo njye mpendwa mu yandi ma studio nakubaka iyanjye nanjye ikaba yanamfasha.”

Uyu muraperi yavuze ko gukorana na Piano ari uko azi neza ubushobozi bwe cyane ko banakoranye muri Black gang records.

Ama G The Black uri mu bahanzi bake batunze studio zabo bwa mbere mu Rwanda, yaje gufunga Black gang records mu mpera za 2011 ubwo yiteguraga kwinjira mu Ibisumizi Records ya Riderman.

Nyuma y’imyaka 10 yongeye gufungura studio nyuma y’iminsi mike yongeye kwinjira mu Ibisumizi byafunguye bwa kabiri.

Ama G yabwiye IGIHE ko kuba ari mu Ibisumizi Records akaba yafunguye studio ye bwite nta kibazo abibonamo kuko ntacyo bizamuvangira.

Ati “Njye ndi Igisumizi, gusa studio yanjye nayo nzajya nyikoresha ni ibintu byoroshye kuko ntacyo bizigera byangiza mu mikoranire yanjye n’Ibisumizi.”

Ku ikubitiro uyu muraperi yavuze ko hari album ari gukorera muri iyi studio yubatse iwe mu rugo, akazatangira gusohora indirimbo ziyiriho mu minsi iri imbere.

Ama G The Black yongeye gufungura studio nyuma y'imyaka icumi afunze Black Gang yamenyekanye cyane
Piano The Grooveman wigiye gukora indirimbo muri Black Gang ya Ama G The Black yasubiye gukorana n'uyu muraperi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .