00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yatahanye ishimwe ku bwa Miss Uwicyeza aherutse kwambika impeta

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Ukwakira 2021 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi icumi The Ben ari mu Birwa bya Maldives, aho yambikiye impeta umukunzi we Uwicyeza Pamella, uyu muhanzi yatahanye ishimwe rikomeye ku bw’uyu mukobwa uherutse kumwemerera kuzamubera umufasha ubuzima bwe bwose.

IGIHE ifite amakuru yizewe avuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021, ari bwo The Ben n’umukunzi we bahagurutse mu Birwa bya Maldives bataha nyuma y’ibihe byiza bahagiriye mu cyumweru kirenga bahamaze.

Ubwo yari ageze i Chicago aho asanzwe atuye, The Ben yasangije abamukurikira amashusho y’uko byari byifashe mu birori yambikiyemo impeta umukunzi we Uwicyeza Pamella.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yagaragaje ko yishimiye ibihe amazemo iminsi.

Mu magambo ye uyu muhanzi yagize ati “Nta muntu wandya urwara n’ubu ndumva bitari ukuri! Yego ibishashi by’umuriro byaratse ariko ntitwari twabicanye mu kirere. Uyu ni we muntu ngiye kumara ubuzima bwanjye bwose busigaye turi kumwe...”

Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yagaragaje uko byari byifashe mu bwato mu gihe yambikaga impeta umukunzi we.

Ni ubwato bwarimo abantu banyuranye barimo Uwase Colombe usanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Uwicyeza akaba yari yanamuherekeje ndetse n’inshuti uyu muryango wungukiye kuri iki kirwa.

The Ben wateye ivi mu bwato agasaba Miss Uwicyeza ko yazamubera umugore, agaragara mu byishimo byinshi nyuma yo kwemererwa n’uyu mukobwa bamaze igihe bakundana. Hari ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021.

The Ben yarambitse ivi mu bwato asaba Uwicyeza ko yazamubera umufasha
Uwicyeza atazuyaje yemereye The Ben ko bazarushinga
The Ben nyuma yo kwemererwa na Uwicyeza ko bazarushinga
Byari ibyishimo kuri bombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .