00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nziza Désiré yapfushije umugore bari bamaranye amezi umunani

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Nziza Désiré uri mu bafite izina rikomeye mu muziki w’u Burundi, yapfushije umugore bari bamaze iminsi barushinze.

Inarukundo Bijoux umugore w’uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Kula Kulipa, ‘Ni Umuyabaga’ n’izindi yitabye Imana aguye mu bitaro byitiwe Umwami Khaled biri i Bujumbura.

Michou Miracle umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bakomeye mu Burundi, yabwiye IGIHE ko uyu mugore yitabye Imana nyuma y’iminsi myinshi arwaye.

Yagize ati “Yari amaze igihe arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Khaled, ejo nimugoroba (tariki 15 Nyakannga2021) Nziza yari yasohoye indirimbo ‘Umwiza’ mu birori nari nyoboye, nibwo yari yambwiye ko umugore we arembye. Uyu munsi rero yanyoherereje ubutumwa ko yitabye Imana.”

Uyu muhanzi wari ukiri i Burundi kuva yakora ubukwe, yasezeranye na Inarukundo imbere y’Imana mu idini ya Islam ku wa 18 Ukwakira 2020. Aza gusezerana imbere y’amategeko ku wa 13 Ugushyingo 2020.

Nziza yakunzwe mu Rwanda ndetse n’i Burundi aho avuka. Mu 2005 nibwo uyu muhanzi yari agezweho bikomeye.

Avukana na Dr Claude nawe wanditse izina mu muziki wo mu karere.

Nziza ubusanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite umwana w’imyaka 14 yabyaranye n’umuhanzikazi w’icyamamare mu Burundi, Natacha.

Umufasha wa Nziza Désiré yitabye Imana nyuma y'amezi umunani bakoze ubukwe
Umufasha wa Nziza yitabye Imana azize uburwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .