00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Knox Beat yibarutse nyuma y’amezi abiri arushinze

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi yaragize ibanga inkuru yo kwibaruka kwe, Producer Knox Beat yahishuye ko amaze ukwezi kurenga yibarutse imfura ye n’umufasha bari bamaze amezi abiri barushinze.

Tariki 4 Mata 2021 ni bwo Knox Beat yakoze ubukwe na Akamikazi Bernice. Ni ubukwe bwabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Nyuma yo kurushinga, Knox Beat yahise yibaruka imfura ye muri Kamena uyu mwaka. Nubwo ari inkuru yagize ibanga, IGIHE yamenye ko uyu mugabo utunganya umuziki yabyaye umwana w’umukobwa.

Knox Beat na we yahamije iyi nkuru avuga ko yibarutse tariki 14 Kamena 2021. Bivuze ko hari hashize amezi abiri n’iminsi icumi gusa arushinze.

Ati “Ndabyibuka twari muri studio Riderman ari gukora iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Babyboo’, bamuhamagara bamumenyesha ko yibarutse! Nanjye uwanjye bwarakeye ahita abyara.”

Knox Beat ubusanzwe witwa Joseph Habimana yarushinze nyuma y’aho tariki 25 Werurwe 2021 yari yasezeranye imbere y’amategeko n’umufasha we, mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyakabanda ho mu mujyi wa Kigali.

Knox Beat ni umwe mu ba Producers bafite izina mu muziki w’u Rwanda. Yakoze nyinshi mu ndirimbo zamenyekanye by’umwihariko izisohoka muri Monster Record ya Dj Zizou.

Yakoze indirimbo zirimo ‘Ngirente’ ya Amalon, ‘Ibanga’ ya Zizou na Christopher Muneza, ‘Ngufite ku mutima’ ya Bushali na The Ben, ‘Isoni’ ya Maitre Dodian na Khalfan Govinda, ‘Ma vie’ ya Social Mula, ‘Iyo Byanze’ ya Social Mula na Bruce Melodie, ‘Karibu Nyumbani’ ya Zizou Al Pacino na All Stars n’izindi nyinshi.

Muri Mata 2021 nibwo Knox Beat yasabye anakwa umugore we
Nyuma yo gusaba no gukwa uyu musore yanahise asezerana imbere y'Imana
Ni ubukwe bwatashywe n'abantu bake kubera ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19
Hashize amezi atatu Producer Knox Beat arushinze
Nubwo yari yarabigize ibanga, hashize ukwezi Knox Beat n'umufasha we bibarutse umwana w'umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .