Nyirimbabazi, umunyarwandakazi umaze kogoga amahanga kubera kuvanga imiziki (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Nyakanga 2019 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Nyirimbabazi Hilde Flora umaze kwamamara i Burayi nka Dj Princess Flor, ni umwe mu banyarwandakazi bamaze kubaka ibigwi muri uyu mwuga kandi ari umurimo utari umenyerewe cyane mu Rwanda ku bakobwa.

Ni abakobwa bake bafite izina rikomeye mu kuvanga imiziki b’Abanyarwandakazi ndetse ufashe umwanya ukazenguruka mu tubyiniro dutandukanye mu Rwanda, wasanga abakobwa bari kuvanga imiziki ari mbarwa.

No mu bitaramo ni uko! Usanga ababikoramo cyane ari abasore, abakobwa basa nk’abiheje n’ubwo hari abatangiye gusobanukirwa uyu mwuga ndetse ubu babarirwa mu batunzwe nawo.

Dj Princess Flor ni umwe mu bakobwa bashize amanga batangira gukora uyu mwuga, ndetse ubu izina rye rimaze gutumbagira i Burayi no muri Afurika muri rusange.

Uyu mukobwa avuka mu muryango w’abana babiri, ubu abarizwa i Burayi, amaze imyaka 15 mu Bubiligi.

Aganira na IGIHE yavuze ko yatangiye kuvanga imiziki mu 2010, agatangira abikora nk’akazi ko mu biruhuko ubwo yabaga avuye ku ishuri nyuma biza kumuviramo akazi ka buri munsi kanamutunze kugeza ubu.

Ati “Natangiye kuvanga imiziki muri 2010 ariko mbimenya neza muri 2011. Byatangiye nkora mu kabyiniro mbifata nk’akazi nkora mu biruhuko mvuye ku ishuri, nyuma nza kujya ncokoza ibyuma by’aba-Dj bakoreraga aho bigeze aho bansaba kubinyigisha kuko babonaga mbikunze.”

Uyu mukobwa wabuze ababyeyi akiri muto avuga ko musaza we akurikira ariwe wagiye amufasha akamushyirira indirimbo ku ma CD.

Uretse kuvanga imiziki Dj Princess Flor yiyumvamo cyane gushushanya. Aterwa ishema no kuba akora aka kazi nk’umwuga kandi ariko kamutunze by’umwihariko nk’umukobwa.

Urondoye ibitaramo amaze gucurangamo urutonde rwaba rurerure kuko yacuranze mu iserukiramuco ryo mu Bubiligi rya bomboclat, Guinness festival Cameroun Douala, Nyamacoma Festival Dar es Salaam, Avant première de Eddy Kenzo Guinée Conakry, igitaramo cyahuriyemo Davido na Ali Kiba, ibitaramo bya Meddy byazengurutse mu Bwongereza, Festival Waka Waka Danemark, muri Rwanda Day, igitaramo cya Tekno mu Budage, Festival Antigel Suisse n’ibindi bitandukanye.

Avuga ko atatinda cyane ku mafaranga ashobora kwinjiza ariko akemeza ko abona ayo kwikenura no kumubeshaho.

Ati “Kuko ndi Umunyafurika, abantu batandukanye bashakaga kushyira mu njyana ya Afro buri gihe rero ngomba kubumvisha ko atari yo ngumamo gusa. Ikindi ni uko hari igihe abandi ba Dj b’abahungu batagufata nk’umuntu uri mu kazi kandi ufite icyo ashaka kugeraho kugeza uberetse ko ushoboye.”

Avuga ko we nta bantu bajya bapfa kumwubahuka cyane ko akenshi aba ari kumwe n’aba-Dj b’abahungu ndetse n’abashinzwe batari kure ye ariko akavuga ko atabura abaza kumutereta bashaka kumufatirana akabahakanira.

Ntabwo ateganya kuza gukorera mu Rwanda kuko byamusaba gutangirira hasi, amasezerano menshi asinya ayasinyira i Burayi, gusa akavuga ko nka kane mu mwaka aza mu Rwanda.

Dj Princess Flor yatumiwe mu gitaramo kizabera mu Rwanda ku wa 27 Nyakanga 2019, The Mane Music Label yatumiyemo umuhanzikazi w’Umugande Sheebah Karungi.

Umva hano Music Mix ya Dj Princess Flor

Dj Princess Flor avuga mu muryango w'abana babiri yabuze ababyeyi be akiri muto
Dj Princess Flor na Davido nyuma y'igitaramo uyu muhanzi yitabiriye uyu mukobwa ari we uvanga imiziki
Dj Princess Flor niwe wavanze imiziki mu bitaramo Meddy aheruka gukorera mu Bwongereza
Dj Princess Flor umukobwa washize amanga mu byo kuvanga imiziki
Mu bitaramo yitabira ahura n'abayobozi bakomeye, aha yari kumwe na Louise Mushikiwabo uyobora OIF
Ni inshuti y'akadasohoka y'abahanzi batandukanye
Ni umwe mu banyarwandakazi bake bamaze kubaka izina mu kuvanga imiziki
Dj Princess Flor ni umwe mu babigize umwuga ukunda gukorera ku mugabane w'u Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza