Nyina wa Kanumba afite ubwoba ko azicwa n’umukobwa wishe umuhungu we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Mata 2018 saa 01:56
Yasuwe :
0 1

Elizabeth Michael[Lulu] wahamwe no kwica Kanumba Steven yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo, yahamijwe iki cyaha n’Urukiko rw’Ikirenga rwa Tanzania.

Lulu usanzwe azwi muri sinema ya Tanzania, yakatiwe iki gifungo tariki ya 13 Ugushyingo 2017. Umucamanza Sam Rumanyika yasomye urubanza rwa Elizabeth Michael[Lulu] nyuma y’uko hari hashize igihe urukiko rwumva ubuhamya bw’abamushinja n’ubwo ku ruhande rw’abamushinjura.

Ikinyamakuru Mwanaspoti cyatangaje ko Lulu ashobora kurekurwa mu mpera za Mata 2018 ubujurire bwe niburamuka bwakiriwe. Nyina wa Kanumba Steven[wari umukinnyi wa filime ukomeye] Flora Mutegoa yavuze ko atewe inkeke no kuba uyu mukobwa agiye gufungurwa.

Flora Mutegoa yavuze ko afite ubwoba ko ‘Lulu nafungurwa ashobora kuzamwica’ cyangwa akamukorera ubugome mu buryo bwo kwihorera kubera igifungo yakatiwe. Yabwiye iki kinyamakuru ati “Mbere y’uko afungwa yambwiraga ko polisi n’urukiko ntacyo bimubwiye”.

Yongeyeho ati “Uwo mwana ashobora kuzagaruka abantu bakamujya mu matwi bakamubwira ngo angirire nabi […] Icyo namubwira ni uko uwamukatiye iki gihano aril eta kandi iracyahari, agomba kunyubaha.”

Nyina wa Kanumba, yahishuye ko mbere y’ifungwa rya Lulu ngo yaramuhamagaye kuri telefone amwuka inabi ndetse aranamutuka. Ati “Nta jambo ryambabaje mu buzima nk’umunsi yampamagaye akanyita ‘ikigoryi’ , yambwiye ko adatinya polisi ndetse ngo ntatinya kujya mu rukiko.”

Mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Mata 2012 nibwo Elizabeth Michael yajyanwe mu gihome nyuma y’urupfu rw’icyamamare muri sinema ya Tanzania Steven Kanumba ashinjwa kuba ari we wishe uyu musore bakundanaga. Yafungiwe igihe kigera ku mwaka muri Gereza ya Segerea nyuma aza gufungurwa by’agateganyo.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Urukiko rwisumbuye rwa Kisutu rwanzuye ko nta bimenyetso bishinja uyu mukobwa icyaha yari akurikiranyweho bityo rutegeka ko afungurwa by’agateganyo. Ubushinjacyaha bwajuririye uwo mwanzuro biza kwemezwa ko uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga ari narwo rwamuhaye iki gihano.

Incamake y’amateka ya Steven Kanumba

Steven Kanumba w’imyaka yatabarutse afite imyaka 28, yavutse ku itariki ya 8 Mutarama 1984. Yavukiye ahitwa Shinyanga. Uyu musore yatangiye gukina by’umwuga mu gihugu cya Nigeriya abyigishijwe n’ibyamamare bitandukanye muri uyu mukino.

Yakunzwe cyane mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba muri sinema, ariko filime za mbere yagaragayemo ni izo mu gihugu cya Nigeria. Mu mwaka wa 2009, Kanumva yegukanye ibihembo bitandukanye muri sinema mukarere ka Afurika y’Uburasirazuba kubera ubuhanga bwe mu gukina filime.

Steven Kanumba, ni umuhererezi mu muryango w’abakobwa babiri na we wa gatatu. Bashiki be ni Sharifa Kalala na Sanura Hussein. Nyakwigendera ni mwene Mr Charles Meshack Kanumba na nyina Flora Mtegoa.

Amashuri abanza, Steven Kanumba yayize ku ishuri ribanza rya Bugoyi Primary School iwabo muri Shinyanga . Amashuri yisumbuye Kanumba yayize muri Mwadui Seminary Secondary School na none muri Shinyanga akomereza icyiciro cya kabiri mu ishuri rya Dar Christian Seminary Secondary School mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Steven Shinyanga yakuze akunda gukina filime nk’uko yabitangaje mbere yo kwitaba Imana. Akiri mu mashuri yisumbuye yakundaga uyu mwuga ndetse ngo byari bimuri mu maraso.

Akirangiza amashuri yisumbuye, Kanumba yagiye mu itsinda rya Kaole Sanaa Group ryari rigizwe n’abakinnyi ba sinema batandukanye bo muri Bagamoyo College of Art.

Uyu mukinnyi nubwo atarangije Kaminuza, ariko yakoze amasomo y’igihe gito muri University of Dar es Salaam. We yavugaga ko gukina filime ari nko kuririmba cyangwa indi mpano iyo ari yo yose.

Yatangiye akina amakinamico yo mu bwoko bwa soap operas nka: ahazi, Dira, Zizimo, Tufani, Sayari, Taswira, Ghariika na Baragumu.

Mu Rwanda, azwi cyane mu bice bya filime yiswe ‘Oprah’ (Hot Sunday) aho akinana na Irene Uwoya[ wahoze ari umugore Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana].

Muri filime Steven Charles Kanumba yakinnye harimo ‘Haviliki’, ‘Neno’, ‘Ulingo’, ‘Riziki’, ‘Johari’ (part 1 & 2), ‘Sikitiko Langu’, ‘Dangerous Desire’, ‘Dar 2 Lagos’, ‘My Sister’ (part 1 & 2), ‘Penina’, ‘Cross My Sin’, ‘A Point Of No Return’, ‘The Lost Twins’ (part 1 & 2) na ‘The Stolen Will’. ‘Village Pastor’ (part 1 & 2), ‘Magic House’, ‘O’prah’ (Hot Sunday) – part 1 & 2, ‘Red Valentine’, ‘Familiy Tear,Ripple of tears, More than pain, Moses,Offside, Uncle jj, This is it, Big daddy.

Muri Tanzania bibuka Kanumba buri mwaka ku itariki ya 7 Mata ari nabwo yapfuye
Lulu wahoze akundana na Kanumba Steven
Lulu yakatiwe imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica Kanumba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza